Skip to main content

About Africa Realities Media

[RwandaLibre] Fw: Mu Rwanda Inararibonye Nayinzira Jean Nepomuscene Arahanura FPRTr : *DHR* "Nize kubaho nk´umuturage utagira akazi, c misérable - Nayinzira

 




On Thursday, 14 August 2014, 8:28, "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 

Mu Rwanda Inararibonye Nayinzira Jean Nepomuscene Arahanura FPR

16.05.2005 02:00
Nayinzira Yohani Nepomusene, ni umusaza w'imyaka 62. Yayujuje  tariki ya 10 z'ukwa 3 muri uyu mwaka. Azwi cyane muri poritiki y'u Rwanda, ariko cyane cyane guhera mu mwaka wa 1991, ubwo yashingaga ishyaka PDC - Parti Democrate Chretien - ritavugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho.
Nyuma ya genocide kandi Nayinzira Yohani Nepomuscene yakomeje gukorana na guverinoma nshya, aba minisitiri,  aza no kuba depite mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse aba n'umukuru w'inama y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge.
Icyakora Nayinzira Yohani Nepomuscene yaje kuva ku mirimo y'ubudepite ashinjwa imyitwarire mibi, bituma  anasezera mu ishyaka rye k'ubushake bwe. Ubu yagiye kwiturira mu cyaro, mu kagari ka Kinyaga, umurenge wa Rubungo, akarere ka Gasabo, mu ntara ya Kigali Ngari. Twamusanze iwe,  tugirana ikiganiro gikurikira:
Uracyakora politiki?
Oh! Ndi umunyapolitiki. Kuko ndi umunyagihugu, kandi nkaba mfite akarusho kuko nanyuze mu nzira nyinshi zirimo amashyaka, ubuyobozi, n'ibindi. Hari ibintu byinshi nagiye mbona, nkaba  rero ntapfa  guceceka gusa, cyane ko mbona muri iki gihugu cyacu hakiri ikibazo cyo gutinyuka kuvuga ibintu uko biteye. Ushatse gutinyuka kuvuga agomba kujya hanze. Ntabwo ubundi ariko byakagombye kugenda. Icyo batinya n'iterabwoba rihari.
Muri iki gihe haravugwa  ikibazo cy'itahuka ry'Abanyarwanda bagize umutwe wa FDLR, basaba gushyikirana na guverinoma y'u Rwanda ku mitahukire yabo. Ibyo basaba bifite ishingiro?
Bifite ishingiro kandi icyo kibazo kigomba kwigwa neza. Ntabwo FPR ishobora kuvuga ngo abantu ntibagafate imbunda baharanira uburenganzira bwabo, kandi nayo ariyo nzira yanyuze. FPR siyo ishobora gutanga amasomo kuko nayo yafashe imbunda muri 90 kandi dialogue yari gushoboka. Bashoboraga gusaba uburenganzira bwabo nk'abatutsi, badafashe imbunda ngo bamene amaraso. Kugira ngo wigishe abantu kugera ku butegetsi mu mahoro nawe wagombye kuba waranyuze iyo nzira. Ntabwo rero FPR yakwigisha bariya barwanyi ba FDLR bafite ibirwanisho ngo bazatahe bamanitse amaboko kandi nayo itarayamanitse. Abagize FDLR ni Abanyarwanda kimwe n'abandi, kandi u Rwanda ni urwa twese. Igihe rero hari ibibazo bishyamiranya abenegihugu, hagomba imishyikirano mu mahoro. Imishyikirano rero ni ngombwa ndetse ikwiye gukorwa vuba.
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko harimo abakoze genocide.
FDLR ariko isobanura neza ko abicanyi bayirimo ubutabera bufite uburenganzira bwo kubakurikirana. Ubu ni byo biri mu Burundi. Imitwe yarwanyaga Leta ubu iri mu butegetsi, ingabo zayo zavanzwe n'iza Leta.  Ndakeka ko u Burundi bumaze kudusiga intambwe. Kutavuga rumwe biba bisaba ko abantu bagomba kuganira kugira ngo bagire ibyo bumvikanaho. Kandi ni yo byaba ishyaka rimwe ntabwo burya abaririmo baba bavuga rumwe. Ubu se abatangiye muri FPR hasigayemo bangahe ? Bagiye bagongana bapfa ubutegetsi, ubukungu n'ibindi.
Ubona hari ingaruka ihari guverinoma y'u Rwanda yanze gushyikirana, FDLR na yo ikanga gutaha?
Icya mbere ntabwo FDLR izataha imanitse amaboko. Biragaragara kandi kuko aho gutaha bohereje abagore n'abana. Jye mbona FPR niyanga  ibiganiro, bazaza nk'uko nayo yaje. Ndakeka ko ari ukutareba kure no kudafata amasomo mu byo na bo banyuzemo.
Gacaca yo urayibona ute?
Jye ndabona iri mu bizatuma iki gihugu gisambuka. Impamvu ni uko usanga ibyaha by'itsembabwoko byaratandukanyijwe n'ibyo itsembatsemba n'ibindi byaha by'intambara. Ni ukutamenya ubutabera. Niba gacaca igamije ubwiyunge, abiciranye bagomba kujya mu gatebo kamwe, Abanyarwada bakabategeka. Uwamennye amaraso wese y'Umunyarwanda, uko yayamennye kose, agomba gushyirwa ku meza. Niba hari uwayamennye ahagarika ubwicanyi agomba kuza na we bikamenyekana niba ari légitime defense (kwirwanaho) cyangwa niba ari ikindi yakoraga. Ubundi muri socio-politique abarebwa na gacaca ntibagombye no kugera ku ijana. Ndashaka kuvuga iki? Mbere y'intambara hari ikintu kitwaga escadron de la mort [ndlr:agatsiko kari gashinzwe kwica abantu ndlr]. Bari 33; niba rero bashaka kumenya abateguye ubwicanyi nibarebe abo bantu. Ntabwo ari abantu ibihumbi magana arindwi. Ikindi, defense civile yategetswe n'ubuyobozi n'abanyamadini. Ariko ubu abaturage ni bo bari guhonyorwa.
Wemera ko itsembabwoko ryateguwe?
Kuvuga ko itsembabwoko ryateguwe ni argument. Kuko uwashatse ubutegetsi ku ngufu yari azi neza ko abantu bazashiriramo. Ikindi kuvuga ko ihanurwa ry'indege ya Habyarimana nta ruhare ryagize mu bwicanyi bwo mu Rwanda ni ukwibeshya. Habyarimana ntitugomba kumureba nka Habyarimana, ahubwo tugomba kumureba nk'uwari perezida w'igihugu, wasinyanye amasezerano na FPR. Ni na cyo kibazo. Uwamwishe n'ubwo tutaramenya uwo ari we, afite uruhare mu ikindagurwa ry'Abanyarwanda. Amasezerano y'Arusha  yahagarikaga intambara n'ubwicanyi. Uwabikoze rero, ni we washenye ayo masezerano, byose abisubiza irudubi. Amasezerano amaze gusinywa, aho kugira ngo inzego zateganywaga zijyeho, ari MRND yatangiye gucukura imyobo, na FPR itangira gucukura iyayo.
Ntabwo urajya gutanga ubuhamya muri gacaca rero?
Nibantumira nzajyayo, ariko nabwo nta cyo nzabamarira kuko nta cyo nabonye. Kandi umunyapolitiki yagombye kugaragarira mu rwego rw'igihugu. Hagombye rero kubaho gacaca y'abaturage n'iyo abanyapolitiki. Kuko kenshi ntitwabaga muri za quartiers. Twirirwaga twiruka mu manama atandukanye ndetse tukanahura na FPR. Ibintu rero mfite biri ku rwego rw'igihugu, si urwo mu kagari kuko nta n'umuyobozi waho nigeze mvugana na we. Kandi  jye aho nari ntuye hahise hafatwa vuba.
Bamwe mu bayobozi b'Abahutu bakoranye n'ubutegetsi bwa kera ubu barashinjwa n'inkiko gacaca. Urabavugaho iki?
Kiriya ni ikintu gikomeye. Bigaragaza uburyo bitumvikana ukuntu wakemera gukorana n'abantu nka bariya, ubizi ko bafite ibyasha, ngo nurangiza wange gushyikirana n'abandi wita abicanyi. Niba wemeye gukorana n'abo bose bari gushinjwa, nta mpamvu abo hanze utashyikirana na bo. Ni aho rero FDLR igaragariza ingufu zayo. Muri abo bashinjwa hari abandwanyije kera kuko bakoreshwaga none baragaragaye. Ni abantu batagira aho bahagarara, bahora bajarajara. Cyakora jye naraboroheye nirinda no kuvangira ishyaka kugira ngo ritazamo amacakubiri.
Urashaka kuvuga Mukezamfura Alfred?
Yego. Yandwanyije kera kuva nkiri minisitiri ushinzwe ibidukikije. Ariko yarakoreshwaga kuko bagenzi be bafatanyaga baje kwivumbura, babivamo. Naho rero ku giti cye ibikorwa bye bibi si ibya vuba kuko n'igihe yari akiri bourgmestre wa Mukingi atitwaye neza. Ibyo byari bizwi na FPR, yari ibizi imukoresha ibizi.
Akazaza k'u Rwanda ukabona ute?
Abari k'ubutegetsi ni bo bafite urufunguzo rw'akazaza k'igihugu. Igihe rero batazemera kuganira n'abatavuga rumwe na bo kandi vuba, bazagwa mu mutego wa MRND, wabyaye intambara ya 90. Bizaba kandi  nk'ingoma ya cyami yanze kwumva ikibazo cy'Abahutu,  habaho ubwicanyi bwa 59.
Noneho ibyo Pasiteri Bizimungu yavuze muri Jeune Afrique l'Intelligent  ko Abahutu bazongera bagafata  intwaro murabihuje?
Yabaye nka ya nyoni y'inkotsa. Ibyo yavuze bifite ishingiro kuko yagendeye ku bushakashatsi bwakozwe n'abahanga. Ndibuka ko muri 96 turi mu nama ya guverinoma Pasiteri yadushyikirije inyandiko y'umwe mu bahanga mu iyigamoko. Iyo nyandiko ikaba yaragaragazaga ko ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi nikitigwa neza na nyuma ya genocide bazongera bicane barwanira ubutegetsi no gusuzugurana. Benshi mu bategetsi iyo nyandiko barayizi. Na perezida uriho ubwe arayizi kuko icyo gihe yari muri iyo nama. Ibyo yavuze rero ni iby'abahanga banditse. Ese koko sosiyete y'abantu 700 000 [abayobozi bashinjwa  gacaca] nubigizayo iyo sosiyete izasigara imeze ite? Perezida Museveni yigeze kuvuga ati ''ntabwo wahangana n'abantu ibihumbi 50 ngo wihe kutabumva, kubera ko bakoze iki n'iki. Buri wese muri abo wigijeyo umubariye abo mu muryango we 50 ba hafi, waba uhanganye na miliyoni 2 n'igice. Ati abo bantu wahangana na bo ute ?'' Ikibazo rero dufite ni politiki, kigomba kubona igisubizo cya politiki. No mu gihe cy'Abadage hahanwe abantu bo hejuru.
Kuri wowe rero ubwiyunge bw'Abanyarwanda buracyari kure.
Mu byukuri ubwiyunge bw'Abanyarwanda muri iki gihe ni ubwa nyirarureshwa. Abagombye kwiyunga si bo biyunga, ahubwo hiyunga abavuga rumwe.  Ubundi abagombaga kwiyunga bagaragazwaga n'amasezerano ya Arusha. Ayo masezerano yavugaga ko abari k'ubutegetsi n'ababushaka ari bo bagombaga kwiyunga. N'inama y'ubwiyunge yari iteganyijwe ni abo bantu yarebaga. Kandi izo mpande ebyiri ziracyariho n'ubwo habaye itsembabwoko n'itsembatsemba. Ku mpande zombi haracyari abantu batakoze itsembabwoko n'itsembatsemba. Kuko k'uruhande rw'abari bashyigikiye Leta icyo gihe si ko bose ari abajenosideri. Harimo abazima batagiye mu bwicanyi, ariko bitavuga ko bavugaga rumwe na FPR n'abari muri opposition. Ikindi  kandi ni uko  k'uruhande rwa MRND na FPR hari ba extremists, ari na bo badukururiye ishyano. Abo ni bo barwanye, bashora n'Abanyarwanda bose mu bwicanyi. Hanyuma hari n'abantu twagiye dufatanya na FPR ariko tuza gusanga politiki yayo tutayemera, twigizwayo. Ubwo na twe rero tugomba kwiyunga na FPR kugira ngo dushobore kumvikana ku nzira igihugu kiganamo. Ikibazo rero ni uko FPR, aho kugira ngo ikorane n'abantu bazima, yihitiramo gukorana n'abafatanyije na buriya butegetsi bwatsinzwe, kuko izi icyo igomba kubakoresha nk'ingaruzwamuheto. Cyakora nsanga ukuri kuzagaragaza strategies mbi za FPR.
Gahunda y'ubwiyunge ariko, n'ubwo utayemera, na we  uri mu bayiyoboye.
Icya mbere uko nagiyeho ntabwo nasabye kuba perezida wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge. FPR ni yo yantoranyije. Ntabwo rero nagiye muri uwo mwanya ngo nkore uko mbyumva. Narakoreshwaga. Navuga ibintu bya politiki ngo ibyo ngibyo nta mwanya bifite. Harimo kandi n'ikibazo cy'ibikomere by'abantu ku mutima biturutse ku marorerwa bari bavuyemo, mbese abantu bagihanganye. Hari rero mu bihe  bikomeye. Cyakora ntabwo byambujije gukora inyandiko nerekana ko hakwiye kubaho ibiganiro mu rwego rwa demokarasi na politiki, kandi Abanyarwanda bose bakinjizwamo.
Ubu se twavuga ko hari ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi?
Ikibazo kirahari. Ndetse nkabona bifitiye inyungu ubutegetsi buriho guteganya vuba ibiganiro kuri icyo kibazo mu rwego rwo hejuru.  Icyo kibazo cyagaragaye kuva kera muri za 58 Rudahigwa atarapfa. Ni bwo Abahutu bagaragaje ko bakandamijwe, kuko bahezwaga mu butegetsi, Abatutsi begereye umwami bakavuga ko nta kibazo gihari. Rudahigwa na we atinyuka kuvuga ko nta kibazo gihari. Ntabwo rero yafashije ubwiyunge bw'Abanyarwanda. Impapuro zirahari zirabyerekana. Ibyabaye icyo gihe rero ni byo byagarutse na none muri 90, aho na none Abahutu bamaze kwigarurira ubutegetsi na bo baheza abatutsi. Icyo kibazo rero kikaba gikwiye kuganirwaho neza.
Ni kuki Perezida wa repubulika atakwituye kandi mwarapiganywe akagutsinda, ukabyemera kandi ukanamushimira intsinzi ye?
Ibyo biri mu bushake bwe. Ariko gusuzugura un partenaire si byiza kuko ahandi uwo mupiganwa si umwanzi. Biriya bimeze nk'ibya MRND. Na yo yagusangizaga ku butegetsi iyo wemeraga kuba igikoresho. Ibyo kuba igikoresho narabisabwe ariko ndabyanga. Uzarebe nyine abemera kuba ibikoresho ni ba bandi bahora bahuzagurika mu bitekerezo byabo.
Watumara amatsiko k'uburyo ubaho muri iki gihe nta kazi?
Ntunzwe n'igitunze nyabuturi [ndlr: umuturage nyakujya]. Umuturage udafite munsi y'urugo abaho ate? Uko abaho nanjye ni ko mbaho. Ubu nize uko umuturage utagira akazi abaho, nanjye mbaho gutyo. C'est miserable! Ariko narabyakiriye. Ubutwari nabuvanye he? Imana yari ifite byoseee! Itegeka byose. Yigize umuntu, yigira umukene.  Uko yabayeho mu gikene nanjye niko mbaho. Nabyakiriye kandi mbyakira ntinuba, ntawe ntuka, ntawe ngira nte.
 





Le Mercredi 13 août 2014 18h04, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Ni mu kiganiro nyakwigendera JN Nayinzira yahaye radiyoyacuvoa.com taliki ya 16 Gicurasi 2005.
VOA: Watumara amatsiko k'uburyo ubaho muri iki gihe nta kazi?
Nayinzira:
Ntunzwe n'igitunze nyabuturi [ndlr: umuturage nyakujya]. Umuturage udafite munsi y'urugo abaho ate? Uko abaho nanjye ni ko mbaho. Ubu nize uko umuturage utagira akazi abaho, nanjye mbaho gutyo. C'est miserable! Ariko narabyakiriye. Ubutwari nabuvanye he? Imana yari ifite byoseee! Itegeka byose. Yigize umuntu, yigira umukene.  Uko yabayeho mu gikene nanjye niko mbaho. Nabyakiriye kandi mbyakira ntinuba, ntawe ntuka, ntawe ngira nte.
Mu Rwanda Inararibonye Nayinzira Jean Nepomusce...
Nayinzira Yohani Nepomusene, ni umusaza w'imyaka 62. Yayujuje  tariki ya 10 z'ukwa 3 muri uyu mwaka. Azwi cyane muri poritiki y'u Rwanda, ariko cyane ...
Aperçu par Yahoo



Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Afrika Watch <afrikawatch@yahoo.com>
Reply via web post • Reply to sender • Reply to group • Start a New Topic • Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Support Our Work Now !

Africa Realities Media is independent. Your support helps us expose injustice, challenge silence and produce evidence-based analysis on Africa and the Great Lakes Region.
Africa Realities Media offre un espace aux écrivains, chercheurs, experts, activistes, voix communautaires, militants, analystes et personnes ayant une expérience vécue qui souhaitent contribuer à des contenus réfléchis, responsables et courageux sur les changements nécessaires dans la région des Grands Lacs, ainsi que sur les réalités politiques, économiques, culturelles et sociales africaines souvent ignorées, minimisées ou mal représentées. Nos articles et vidéos visent à ouvrir le débat, renforcer la sensibilisation, encourager la pensée critique et favoriser une réflexion plus profonde sur les réalités vécues par les populations africaines. Nous voulons aider les peuples de la région des Grands Lacs à mieux comprendre leurs droits, notamment leurs droits humains, leur droit au développement, leur droit à la dignité, à la sécurité, au bien-être et à une vie meilleure. À travers nos contenus, nous cherchons également à rappeler aux décideurs, aux institutions publiques, aux acteurs régionaux et internationaux, ainsi qu’aux responsables politiques, leur devoir de transparence, de responsabilité et de redevabilité envers les populations qu’ils prétendent servir. Notre objectif est de contribuer à une culture de vérité, de justice, de participation citoyenne et de protection égale pour tous les peuples africains.

Why We Exist

Many abuses facing African people are committed by African states, ruling elites, armed groups, military forces and security services. But these abuses are often sustained by international silence, Western lobbying, trade interests, migration deals, mineral access, diplomatic partnerships and unequal global accountability. Africa Realities Media exposes that system.

Lived Experience Matters

Survivors, displaced communities, refugees, families affected by repression, journalists, activists, women, young people and diaspora voices are not passive subjects. They are knowledge holders. Their experiences must shape policy, advocacy, journalism and public debate. The people closest to injustice are often closest to the solutions.

Our Principle

Africa Realities Media is rooted in one principle: African lives deserve equal truth, equal justice and equal protection.

Popular Posts

[AFRICAFORUM] Tr: Fw: WG: NOTIFICATION / GROUPE MICROSOFT CORPORATION

  A votre aimable attention s'il vous plait, Cher(e) lauréat(e), veuillez prendre connaissance de la pièce jointe et automatiquement entrer en contact avec Maître Bakary TOGORA dont les informations sont les suivantes :   Vous avez gagné 250.000€ suite à un tirage au sort. CABINET JURIDIQUE MAITRE BAKARY TOGORA.   Adresse Mail:   cabinet_consultant.togorab@hotmail.fr Contact Téléphonique: (+22) 546 077 726. Adresse Permanente : 20 Avenue du Général De Gaulle, Plateau Rue du Commerce, Immeuble le petit Bassam, Abidjan.   Numéro de la fondation : +1 347 434 5496 LA DIRECTION DES OPERATIONS. __._,_.___ Répondre en mode Web Répondre à expéditeur ...

Disgusting Reports On How African & Indonesian Women Dry Their VAGINA With Sand & Bleach To Make Sex Pleasurable For Men

Share 64   3   Share 3   1   Tweet 64 Women mostly in South and Central Africa, and Indonesia are carrying out a horrific practice known as  ‘ Dry Sex’  which not only leaves them in pain but at increased risk of HIV.  Dailymail  Report Dry sex is a practice where women reduce moisture in their vaginas in order to make intercourse more pleasurable for men. This according to reports can lead to cuts, sores and inflammation in the vagina, and increases the chance of a condom breaking. These factors in turn increase the chance of the women contracting sexually transmitted diseases including HIV. It is borne out of a cultural belief that men find sex more pleasurable if a woman’s vagina is dry, and that men will reject women whose vaginas have been  ‘stretched out’  by sex. To achieve dryness, women insert, chalk, sand, pulverized rock, herbs, paper or sponges before sex, according to journalist Ms Syfret, who has reported o...

[RwandaLibre] The Paul Kagame Doctrine After 20 Years

  http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/the-paul-kagame-doctrine-after-20-years/ African leaders have just concluded a mini summit in Luanda, Angola, to discuss the conflict in DRC and the diplomatic showdown between South Africa and Rwanda. It is reported, as usual, that a "Luanda Declaration" was signed, and President Zuma and President Kagame "agreed" to talk to "resolve" the impasse between their two countries. The latest quarrel between South Africa and Rwanda is due to the assassination of Colonel Patrick Karegeya in South Africa on 31/12/2013 and another attempted assassination on General Kayumba Nyamwasa a couple of weeks ago. Is this new ground for hope, or it is the usual diplomatic hype, postponing the problem to a later date? This writer firmly believes it is the latter. A good foreign policy champions, defends and protects a country's ( read people's) national interests. It seeks friends and...

[AfricaWatch] Even some Israelis are questionning why they are supporting a murderer, Kagame!

  http://glpost.com/rwanda-leader-paul-kagame-gets-jewish-embrace-human-rights/ Great Lakes Post Website: http://www.glpost.com Facebook:  https://www.facebook.com/greatlakespost Twitter: Great Lakes Post@greatlakespost __._,_.___ Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1) ---------------------------------------------------------- The Voice of the Poor, the Weak and Powerless. More News: http://changingaf...

[RwandaLibre] Fw: *DHR* pétition à l' Union Européenne contre l'arrivée du criminel kagame

  ----- Forwarded Message ----- From: MUSABYIMANA JEAN DE DIEU <musajados@yahoo.fr> To: Democracy Human grpe <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; cliir Antoine <cliir2004@yahoo.fr>; CORWABEL ASBL <corwabel@gmail.com>; leprophete umuhanuzi <lepropheteu@yahoo.com>; ijwiryarubanda ijwiryarubanda <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com> Sent: Monday, 31 March 2014, 11:34 Subject: *DHR* pétition à l' Union Européenne contre l'arrivée du criminel kagame   Soutenez les étudiants en signant contre l'arrivée du plus grand criminel de l'histoire de l'humanité à Bruxelles. signer ici svp!: https://secure.avaaz.org/fr/petition/LUnion_Europeenne_Conseil_de_securite_de_lONU_Contre_la_visite_du_Hitler_Paul_Kagame_le_criminel_a_la_tete_du_Rwanda/edit   L'Union Européenne.  Conseil de sécurité de l'ONU: Contre la visite du Hitler...

[RwandaLibre] Re: EVODE Uwizeyimana nommé VP - amezi atandatu!

  Nyirubwite "Maître" Evode Uwizeyimana yarabyivugiye ko kontaro ye izamara amezi atandatu. Ubwo iyo comisiyo nayo izamara amezi atandatu. Ngira ngo kandi mwiboneye igisubizo cya Barreau ya Québec yemeza ko "Maître" Evode Uwizeyimana atigeze aba avocat muri Kanada! Ahasigaye ababishoye mwatwohereza cya gisigo cya "Maître Corbeau Et Le Renard". -- SIBOMANA Jean Bosco Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999 ***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)*** __._,_.___ Reply via web post ...

[RwandaLibre] Re: Iyumvire aho Radiyo Flash FM itangaza ko amakuru yizewe yemeza ko Jeannette Nyiramongi Kagame ariwe uzasimbura umugabo we mu w' i 2017!

  Komera Agnes.   Kiriya kiganiro cyahise kuri Radio Flash FM naracyumvise ariko nasanze nta gishya kiri mo, ari propagande isanzwe ya FPR igamije gushyushya imitwe y'abantu ngo bareke gutekereza ku bikorwa bindi bishobora kuzahura uRwanda muri rusange.   Njye yaba Jannette yaba Habumuremyi ndetse n'undi wese uzava muri RPF simpamya ko azatsinda amatora yo muri 2017.   Nemeranya n'iyi Raporo ya AFRICOM k' uRda yo muri 2011 aho ivuga ko RPF yamaze urwayo, ko rero yagombye kujya ku ruhande, ikareka n'abandi bakayobora.   Pour votre info:   Excerpts from: Rwanda : assessing risks to stability By Jennifer G. Cooke Center for Strategic & International Studies Washington, DC   June 2011 ( http://csis.org/files/publication/110623_Cooke_Rwanda_Web.pdf )   ======================================= "The elections in 2017 could be a moment for a significant pol...

[RwandaLibre] Re: (pour Madame Vidal) : « Le Rwanda est stable, mais à quel prix ? »

  Mme Vidal La première caractéristique d'un blanc menteur c'est de faire comme si la tragédie rwandaise avait commencé le 6 Avril 1994, et de chercher les preuves là où elles ne sont pas, c'est-à-dire au détour de petites phrases prononcées par des personnes qui ne maîtrisent pas la langue, qui étaient enflammées ou qui sont malmenées par leurs interrogateurs. Quand vous parlez de planification du génocide, vous oubliez ceux à qui il a profité et qui avant tout le monde ont commis des exactions contre la population civile. La rancœur accumulée par les hutus contre les tutsis a été notamment été favorisée par le nettoyage ethnique opéré par le FPR dans les régions de Byumba et Ruhengeri, ce qui a eu pour résultat, un million de réfugiés entassés aux portes de Kigali. Parler du génocide et omettre de parler de cette situation est un mensonge par omission. Disons comme vous l'affirmez que l'attentat n'a...

[RwandaLibre] Fw: *DHR* RADIO IMPALA.

  ----- Forwarded Message ----- From: Theobald Gakwaya <tgakwaya@yahoo.com> To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Sent: Friday, 28 March 2014, 19:31 Subject: Re: *DHR* RADIO IMPALA.   Abatekereje gushyiraho Radio yo kumara abaturage ubwoba ngo baharanire uburenganzira bwabo bagize neza cyane Ariko se niba barabwiye uwo mugiraneza ko Radio Impala ari iyo gufasha opposition politique Rwandaise kugira acces kuri Medias Noneho yaba yarabaye umwihariko w'amashyaka amwe gusa bigenze bite? Mbese ariko byagenze nta buriganya bwo bwaba burimo? Mbese uwo mugiraneza yaba yari agamije gufasha gusa plateforme RNC-FDU-Amahoro Congres? Nimukomeze kutuvunguriraho natwe tumenye ukuri, Rwaka On Friday, March 28, 2014 2:06 PM, "majaribu1987@yahoo.fr" <majaribu1987@yahoo.fr> wrote:   ...

[RwandaLibre] Re: *DHR* Claudine Vidal s'est réveillée en disant: "Et moi aussi, et moi aussi"

  Depuis les   5 dernières   années, les experts sur le Rwanda n'écrivent plus des livres sur le génocide rwandais. La plupart ont disparu parce qu'ils ont honte de leurs écrits sur le Rwanda considérant que certains éléments de la vérité sur le Rwanda sont maintenant connus   ou que le Rwanda avec son   dictateur   Kagame sont   vus d'une manière  différente. Mme Vidal est en train de les rejoindre. From: Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Sent: Friday, 28 March 2014, 15:18 Subject: Re: *DHR* Claudine Vidal s'est réveillée en disant: "Et moi aussi, et moi aussi"   Mme Vidal, Pourquoi ne reagissez-vous pas aux nombreuses reactions qu'a suscite votre interview? J'attends tjrs de lire votre reaction aux reactions des netters...

Why Africa Realities Media Is Different

Africa Realities Media speaks to Africa and to the developed world. Many abuses facing African people are committed by African states and ruling elites, but they are often protected by international silence, lobbying, public relations, trade interests, migration deals and unequal global accountability. While governments pay lobbyists to present a good image abroad, ordinary African people continue to face violence, hunger, disease, poverty, repression and exclusion. We challenge the normalisation of African suffering and demand equal truth, equal justice and equal protection.

Pourquoi Africa Realities Media est différent?

Africa Realities Media s’adresse à l’Afrique et au monde développé. De nombreux abus subis par les peuples africains sont commis par des États africains et des élites dirigeantes, mais ils sont souvent protégés par le silence international, le lobbying, les relations publiques, les intérêts commerciaux, les accords migratoires et une responsabilité mondiale inégale. Tandis que des gouvernements paient des lobbyistes pour présenter une bonne image à l’étranger, des Africains ordinaires continuent de faire face à la violence, à la faim, aux maladies, à la pauvreté, à la répression et à l’exclusion. Nous contestons la normalisation de la souffrance africaine et exigeons une vérité égale, une justice égale et une protection égale.

BBC News

Policy and Systems Change

Our work is designed to trigger debate, discomfort and action. We do not only expose injustice; we work for policy and systems change. We want governments and institutions to address the root causes of inequality, disadvantage, discrimination, exclusion and barriers affecting African people. We believe lasting change must be shaped by people with lived experience.

Exposing Injustice in Africa

Africa Realities Media is an independent African accountability platform based in London. We report, analyse and challenge the systems that shape African suffering, silence African victims and protect abusive power. We are not here to repeat diplomatic language. We are here to ask the questions that are often avoided: why are African deaths treated as normal? Why are African victims given less urgency? Why are governments that imprison, exclude, displace or kill their own people protected when they serve powerful international interests?

Africanews

Africa Realities Media gives space to writers, researchers, experts, activists, community voices, campaigners, analysts and people with lived experience who want to contribute thoughtful, responsible and courageous content about the changes needed in the region, as well as the political, economic, cultural and social African realities that are often ignored, minimised or misrepresented. Our articles and videos aim to encourage debate, raise awareness, stimulate critical thinking and support reflection. We seek to help people in the Great Lakes Region understand their rights to human rights, development and wellbeing, while also encouraging decision-makers to be more transparent, responsive and accountable.

Recent Posts

Appel à contributions

Sensibilisez le public aux causes qui vous tiennent à cœur. Prenez part au changement que vous souhaitez voir émerger. Aidez à combattre l'injustice partout où elle se manifeste.

Africa Realities Media accueille des articles originaux, analyses, tribunes, réflexions communautaires et commentaires fondés sur des faits concernant la région des Grands Lacs africains, ainsi que les questions liées à la justice, aux droits humains, à la gouvernance, aux conflits, à la paix, aux réfugiés, aux ressources naturelles et à la responsabilité publique en Afrique.

Nous accueillons également les annonces concernant de nouvelles ou d'anciennes publications liées à nos domaines d'intérêt. Vous pouvez annoncer gratuitement votre publication, notamment un livre, un rapport, une étude, un article académique ou tout autre travail pertinent.

Les articles doivent être rédigés en anglais ou en français et ne doivent pas dépasser 1 500 mots.

Veuillez inclure le nom complet de l'auteur, qui sera publié avec l'article s'il est accepté.

Avant de soumettre votre article, veuillez d'abord lire nos pages du site web afin de vérifier si votre article correspond à nos priorités éditoriales, à nos thèmes et à nos domaines d'intérêt.

Si vous avez un article, un commentaire ou une annonce de publication à partager avec un public plus large, veuillez l'envoyer par email à :

africarealitiesmedia@gmail.com

Nous étudierons la possibilité de publier gratuitement les articles et annonces de publications appropriés s'ils répondent à nos critères éditoriaux, notamment la pertinence, la clarté, l'originalité, l'intérêt public, le respect des communautés concernées et l'utilisation responsable des informations et des preuves.

Les articles sont publiés tels qu'ils sont soumis s'ils répondent à nos critères et à notre politique éditoriale. Nous ne procédons pas à une modification supplémentaire de votre article avant sa publication.