Skip to main content

Latest Analysis

Independent analysis, commentary and investigations on Africa, the Great Lakes Region and international accountability.

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

Yemwe Madamu Mukandori n'abandi, Abajaruwo iyo balimu mihango yo kulimira na gushyingura umurambo nicyo gihe balya inyama nyinshi.
None namwe niba mubona muzashobora kubangikanya ikiliyo (icyunamo) n'ubukwe, nababwira iki! Bonne chance. 
Icyokora ba Sogokuru bali baratubwiye ko urugo rukilimo umupfu n'ukwirabura rudatahirwa n'umugeni n'ibikino bimuherekeza. Ubwo aliko abo basaza bali abaswa, baratubeshye rero. Aliko ntacyo, reka duhite tujugunya ibyo batubwiye, dukurakuze inzigo/inzangano tubivanga no guhana abageni, wabona bituvuye amacakubili no guhemukirana! 

Ubusabane mu Banyarwanda oye! Oyee, oyee. 



 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: rwanda_revolution@yahoogroups.com; uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 11 Aug 2014 20:55:38 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 


Bwana Kota ,
Uravuze uti: =sinzaraga aka kabi umwuzukuru wanjye, kuko byanteranya nawe igihe yaba yikundaniye n'umwuzukuru w'abanyiciye, ugasanga ibibi nabonye bibabujije amahoro kandi amaso y'urukundo ntaho ahuliye nabyo.=
Bwana Kota,
Aha hakubiyemo ingingo ikomeye cyane kandi yabonwa nk'umuzi mwiza wo kwiyunga no kubabarirana, ariko bitabujije kwibuka ibibi byabaye no kubyamagana ngo bitazongera kubaho ukundi. Erega burya no kwifuza guhana ababikoze si ikosa kuko kwica umuntu burya atari kimwe no kwic inkoko.
Ahakomeye rero ni aha wamugani, abagiye bavuka nyuma y'amahano batanazi uko yagenze, iyo bikomereje ubuzima bwabo bisungana n'imiryango yahekuye ababyeyi babo, twe ababizi imvano tubagira nama ki?
Njye kubwanjye numva basobanurirwa ibyabaye, ariko bakanashimirwa ko babashije kubirenga bagatera intambwe ikomeye mu kubabarirana. Aha ninaho nagira inama bwana Ndahayo n'abandi bazafata ijambo muri uriya muhango,
kuvuga kukarengane kabaye no kukamagana ariko akanashimira abitandukanije n'ibyabaye, bagafasha iyo miryango yari imaze kubuzwa epfo na ruguru, n'ababashije kubabarira byuzuye bakareka abana bava muri iyo miryango yahemukiranye bakabana neza ntancyuro nta no guhora. Baramutse bamenyekanye nabo baba bakwiye igihembo.

Uwo tutabyumva kimwe yansobanurira uko we abyumva.
Murakoze
Mukandori


Le Lundi 11 août 2014 13h41, "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Madamu Mukandori rwose reka nkubwire aho mhagaze, ntabuliganya. Cyo ngaho banza urebe muli nteba cya gitindi cy'icyimanye "Semuhanuka-Nyaruronyonga-Kamageri-Ngunda" alicyo muzi w'ibibi by'abanyarwanda! 
Muntu rero aho ali hose, aba ashaka icyizere cyo kubaho no kugira ibimutunga ku gihe akeka ko azamara hano kw'isi. Iyo atangiye kubona ko bishobora kubura, ubumuntu bwe buragabanuka. Ibi biboneka hose ali muli za USA, Europe, ex-USSR, China, etc. Igihe ubukungu busa n'ubugize agahombo, intugunda ziratangira: abimukira cyangwa se abandi bose bafite imbaraga nke ugasanga babaye nka "Ebola" buli wese abahiga ngo nibasubire iwabo! Ni nibyo kandi byateje za Slavary, colonisation, ndetse na za evangelisation, bashaka ibintu.
 
Urwanda rero rwo ni igihugu kidafite ubushobozi n'amikoro bihagije bikanaha icyizere abaturage. Umuntu yakongeraho n'umuco wo kwiralira, dusangiye n'abandi benshi, aliko baturusha umutungo!
Ngibyo ibikurura amashitani i Rwanda, bakarwanira ubutegetsi butanga amakiliro, bagakoresha ibishoboka byose: ikinyoma n'urwitwazo rw'amoko n'uturere, n'ibindi byontazi. Ibi byaranze ingoma zose kuva kuya cyami kugeza magingo aya. Umuntu akagutura inzoga ayita iy'urukundo nyamara aje kukureza amagambo yo kugutanga no kureba icyanzo wazanyuramo uhunga ngo aliho bazategera. Ubwicanyi rero bwabaye ku Rucunchu, ntibwacitse bwaje gukomeza, tububona 1959-1966, za 1973-1980, za octobre 1990 kugeza ubu! Umunyepolotiki wa Rwanda afata abaturage nk'inka (amatungo) bye, iyo ashatse akababaga, abashoboye bagakizwa no guhunga, abo binaniye bagahebera urwaje bakicwa, abagize Immana ntibicwe bagasukwa mu buretwa no mu minyururu!    
 
None se Madamu Mukandori uragira ngo nkubwire iki kindi? Uzagira amahirwe akabona akanya ko kulilira abe bishwe azabikore, icyo umuntu yasaba ni kubikora atagobetse ngo arenge ababakumbanyije maze abomeke kubo adakunda batagira aho bahuliye n'ubwicanyi. Dr Gasana yagaragaje neza umuco mubi wa Rwanda aho ababazi bakingirwa ikibaba hagakulikiranwa indorerezi (reba aho asobanura imikino y'inkotanyi na Habyarimana mu kaga k'abatutsi).
Yewe, nanjye ni mbishobora nzalilira abanjye barenga 19 bakumbanyijwe n'ibisumizi bya Afande. Icyokora nibinanira, mba nkuroga sinzaraga aka kabi umwuzukuru wanjye, kuko byanteranya nawe igihe yaba yikundaniye n'umwuzukuru w'abanyiciye, ugasanga ibibi nabonye bibabujije amahoro kandi amaso y'urukundo ntaho ahuliye nabyo.
 
Aliko se uku Rwanda yacu imeze tuzalira tuzahore lyali, ko ubutegetsi bwose umuntu abona bufumbirwa n'amaraso n'igihome bapfiramo?
 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 9 Aug 2014 09:57:00 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

Nisabire Kota Venant kunsobanurira muri make,

Bwana Kota, ibi abantu banyuranye barimo kwandika ku muhango wo kunamira abazize kudeta ya 73
urabona bidateye ubwoba?
Niko abanyarwanda bakora politiki zinyuranye bazahuza ryari ibitekerezo badatukanye, batanenganye batanigijije nkana? Kubahana no kumva abandi tuzabigeraho gute? Kubabarirana byo biracyari kure.

Njye nubwo bitankundira gusoma byose ibihita kuri izi mbuga cyane iyo hajemo imvugo ikarishye n'itukana,
Ndashakisha ikibi kiri muri kiriya gikorwa cyo kunamira abigendeye nkakibura.
Ese ye niba kwibuka no kunamira uwatabarutse atari ikosa, kubaza aho uwawe yaba yarajugunwe rikaba atari irindi
iyi miryango yahuye n'uruva gusenya ubu izi mvugo ntizirimo kuyishinyagurira no kuyigira imfubyi bwa kabiri.
Kota, nkunze kubona wandika utabogama, ngusabye kunsobanurira. Ninde urimo yatsa umuriro muri ibi bintu
igikorwa gisanzwe akagihindura umwanda? Nasomye inkuru zahise kuri le profete aho batekereza ko abazibuka izi ntwari za73 bazaba bahagaze hagati y'imiriro 2 itaboroheye. Njye ndabona ariko bimeze ubu.
Gusa hari ubona aba bantu badakwiye kwibukwa nk'intwari yatubwira noneho débat igahera aho tureba ibyiza bakoreye u Rwanda, ibibi baba bararukoreye, n'ibyo batugejejeho.
Njye ntihagire unseka kuko nk'uko nabyize mu ishuri kandi mbibwirwa n'abakoranye n'izi ntwari, tuzikesha byinshi byatumye abanyarwanda batotezwaga baruhuka nibura akanya gato. Niba nibeshye nimunkosore, mugorore amateka numve.

Umunsi mwiza

Mukandori


Le Vendredi 8 août 2014 14h13, "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Nguko, nguko, ngayo shenge!
Banyarwanda, murabona rero ko ibi muganira ali byiza kuko bihamya ko abanyarwanda kuva kera kugeza magingo aya bapfa ubutegetsi, ibindi byose bikaba urwitwazo rukoreshwa n'ababwirukaho n'ingufu zabo zose. Abo mu moko amwe barabwicanira, abo mukarere kamwe bakabwicanira, inshuti n'abavuka-hamwe bakabwicanira: nguwo umuzimu w'umuranduranzuzi wabuze insinzi i Rwanda kugeza magingo aya, naho umu-Westerner (occidental) akaza yogeza ubufashe agaritse abandi!

Urugero: Misago wa Mbazi yazize ubwa Kayibanda benewabo ntibamuvugiye; Nyiramasuhuko wa Mbazi azira ubwa Habyarimana benewabo ntibamuvugiye; n'ubu hali abandi banyembazi nabo bazabazwa ubwa RPF benewabo ntibazabavugira!

 

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; rwanda-l@yahoogroups.com; rwandalibre@yahoogroups.com; batungwanayoj@gmail.com; fmunyabagisha@hotmail.com; isamuke5@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; biramahire98@gmail.com; democratie2020@gmail.com; em.hame@laposte.net; johnmugisha2300@gmail.com; jkanya@free.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 7 Aug 2014 17:52:47 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Muvandimwe munyarwnda Ignace,
1. Col Kanyarengwe waje kuyobora FPR na Nsekalije uvuga ko wumvise bavuga ngo yari conseiller wa Kagame, nta kibazo mbibonamo kuko uburyo batangiye nabi le 5/7/1973 bica bagenzi babo batigeze bo babica, bisiga amaraso y'inzirakarengane, byarabagarutse nyine nkuko na perezida Kayibanda yabibabwiye mw'ijambo rimwe yavugiye imbere ya cour martiale ubundi agaceceka akanga kuburana.Uko perezida Kayibanada yabibabwiye icyo gihe,bose ni ko byabagendekeye.
2.Ubutegetsi bwose bwubakiye kw'ivangura iryo ari ryo ryosr ryaba iry'ubwoko ryaba iry'akarere, iteka ni ko bibugendekera. Bwubaka akamashini ko gutoteza ko kwica abo budashaka, akamashi kabwo kagatangira kagakora akazi ariko bene kariya kamashini k'ivangura iyo katangiye ntigahagarara. Karakomeza kamara kurangiza abo kagenewe kagasingira na ba nyirako kakabasanga iwabo mu rugo. Ubutegetsi bwa Habyarimana na Kanyarengwe na Nsekalije uvuga ni ko byabugendekeye.Bwamaze kurangiza kumvisha abanyaduga, nyuma busingira ba nyirabwo abanyaruhengeli ubwo Kanyarengwe aba ahungiye muri Tanzania Habyarima abeshya abanyarwnda ko yahunze amahoro! wowe wahundga amahoro! amahoro yari he se ko ntayari ahari ku banyanduka noneho byasingiriye n'abanyaruhengeli! Ntibitinze gato ubwo akamashini kari karagenewe guskya abanyanduga kaba kadukiriya abagoyi, Col Lizinde na Biseruka bombi bo mu Bugoyi baba barafunzwe.Ubundi ubwo haba hasigaye akazu k'i Bushiru Col Kanyarengwe na Maj. Lizinde baje gutembagaza bafatanyije na FPR.
Na Kagame na FPR ye ni uko: bapangiye abahutu bashyiraho akamashini ko kubaskya. Ariko akamashini kica kubea ko iyo katangiye kadahagarara nkuko nabivuze haruguru, kamaze kwijuta amaraso y'abahutu kati reka njye kumva n'aya bariya batutsi uko ameze. Ubwo kaba kadukiriye Maj Ruzindana kariske, kadukiriye Lt Col Rutayisire Shabani karishe, kaba gasingiriye Col Patrick Karegeye karamwishe kamaze guhusha Gen Kayumba inshuro eshatu zose, n'abandi n'abandi, iracyakomeza. Ingoma zose z'igitugu cy'amaraso(bloody dictatorships) ni ko bizigendekera; ari iya Habyarimana wabonye uko byayigendekeye,ari n'iya Kagame ni ko bizayigendekera kandi byaratangiye.
3.Twe amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI,BANYARWNDA PARTY n'andi mashyakduhuje umurongo wa politique na vision y'aho tugomba kwerekeza igihugu cyacu, ntituzongera kwemera ko IKIBI gisimburaIKINDI KIBI nkuko byagendekeye u Rwanda n'abanyarwnda mu 1994. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-08-07 16:26 GMT-04:00 Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

"Ni uko Perezida Kayibanda yari amaze kumenya ko aribo bateje imidugararo yo kwirukana abatutsi mu mashuli yisumbuye, mu kazi ka leta ndetse no muri prive; ni bo bakoresheje services de renseignements z'igihugu zayoborwaga na Kanyarengwe icyo gihe bakora umutwe wo gutwika igihugu kugirango nyuma bazaze ari abaje kuwuzimya bakora coup d'Etat kandi ari bo bawucanye bakoreshe comites d salut zari zigizwe n'abanyeshuli hirya no hino mu gihugu kandi bakomokaga mu Ruhengeli na Gisenyi gusa."

Bwana Gasana,

Nibutse ko aha abo uvuga ari Kanyarengwe waje kuyobora FPR  na Nsekalije nigeze kumva bavuga ko yari conseiller kwa Kagame. Ese byo nta kibazo ubibonamo?

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; karake_munanira@yahoo.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; amakuruyurwanda@gmail.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; em.hame@laposte.net; jkanya@free.fr; veritasinfo@yahoo.fr; ndahayo_eugene@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 7 Aug 2014 16:07:47 -0400

Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

 Gerard,
 Ndabona ari wowe ubeshya cyangwa se ntabyo uzi kuri kiriya kibazo. Kuki utibaza impamvu yatumye Guverinoma ya Kayibanda ifata icyemezo cyo kohereza Kanyarengwe kujya kuba directeur d'une ecole secondaire ku Gisenyi, Nsekalije akoherezwa kuba directeur wa usine y'icyayi muri Byumba... Byatewe n'iki! Ni uko Perezida Kayibanda yari amaze kumenya ko aribo bateje imidugararo yo kwirukana abatutsi mu mashuli yisumbuye, mu kazi ka leta ndetse no muri prive; ni bo bakoresheje services de renseignements z'igihugu zayoborwaga na Kanyarengwe icyo gihe bakora umutwe wo gutwika igihugu kugirango nyuma bazaze ari abaje kuwuzimya bakora coup d'Etat kandi ari bo bawucanye bakoreshe comites d salut zari zigizwe n'abanyeshuli hirya no hino mu gihugu kandi bakomokaga mu Ruhengeli na Gisenyi gusa. Perezida Kayibanda rero ntiyari azi ko uwo bitaga umuhungu we(Juvenal Habyarimana) nawe yari abirimo kuko yamwizeraga cyane ntakamenye ko undi yamuciye inyuma kera!! Ntakamenye ko ibyo ba Kanyarengwe na Nsekalije bakoraga bari babanje kubijyaho inama no kubyumvikanaho na chef d'Etat major wabo akaba na Minisitiri w'Ingabo ari we Habyarimana. Kayibanda we rero yibwira ko nabakura mu mirimo ya gisilikare bizahosha kuko umukuru wabo ariwe Habyarimana atabirimo. Ni aha Habyarimana yatatiye igihango n'icyizere cy'ijana kw'ijana perezida Kayibanda yari amafitiye kuko yumvaga ntawamukorera coup d'Etat uwo mu gisilikare no hanze mu gisivili bitaga umuhungu we ariwe General Major Habyarimana ahari.
Coup d'Etatimaze kuba Habyarimana yabeshye abanyrwanda n'amahanga ko mw'ijoro ry'iya 5 Nyakanga 1973 ba Capitaine Bizimana wari Ministre de la Jeunesse bari bagiye kumurasira kwa Kayibanda muri residence kuri plateau mu mugi wa Kigali nuko ngo arabacika aruhukira muri Etat major yahagira ahita akora coup d'Etat. Uretse ko iki kinyoma cya Gen. Major Habyarimana ntawigeze acyemera, na Commandant Zihinjishi wo ku Kibuye yaje kujya akibeshyuza nyuma abwira abantu ko ari ikinyoma ko coup d'Etat yateguwe igihe Habyarimana na Kanyarengwe na ba Lizinde batezaga imvuru mu mashuli, mu bakozi, ko na Gen Habyarimana yari abirimo. Commandant Zihinjishi ntabwo yari yafshwe ku ya 5/7/1973; yafashwe nyuma mu 1974 kubera kubwira abantu ko version ya Habyarimana y'ibyabaye mw'ijoro rya 5/7/1973 ari ikinyoma. Ni ibyo yazize, ni ibyo yishwe azira. Nibutse ko Perezida Kayibanda nta mukiga yari yarishe. Muri 1968 hari abakiga babairi bagerageje kumukorera coup d'Etat irapfuba aribo Capitaine Muramutsa na Commissaire General wa Police bose bo muri perefegitura ya Gisenyi. Ntiyabishe nkuko byagenda ku bandi baperezida; baciriwe gufungwa burundu hanyuma kuri anniversaire y'imyaka icumi ya repubulika mu 1971 abaha imbabazi(grace presidentielle) bararekurwa bataha iwabo. Perezida Kayibanda ntako atagize ngo arinde igihugu gucikamo ibice bibiri, ariko ba Rutemeyeze baranga bamubana ibamba kugeza ubwo bamwishe kandi we ntawe yishe muri bo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-06 11:50 GMT-04:00 nyangurubike gérard nyangurubike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


Gasana arababeshya cyangwa se ntabwo azi ukuri ku kibazo cy'abakiga n'abanyendunga; ikibazo Kiga/Nduga ntabwo cyazanywe na Habyarimana , kuko ubutegetsi bwe bwaragisanze cyari kiriho, ahubwo bunanirwa kugikemura ndetse kiba plus grâve,

Kuko ubutegetsi bwa Kayibanda bwaguye muri uyu mutego w'iki kibazo Kiga/Nduga aho  (Birukanaga ba Nsekalije, Kanyarengwe, ba Benda Sabin, na Kinani yari atahiwe,,,,) bituma abasirikari bakora coup d'état ya 1973.

Ufite ukundi abizi yanyunganira.


Le Mardi 5 août 2014 22h46, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Ignace,
1. Nasomye itangazo rya Ndahayo na bagenzi be les victims du 5/7/1973, ntaho nabonye bavuga ko "abakiga" bagomba gusaba imbabazi "abanyaduga". Biriya n'ibyazanywe n'abantu badashaka ko ubwicanyi bw'ingoma ya Habyarimana buvugwa bakazana biriya mu rwego rwo kurangaza, kujijisha no gutera confusion mu bantu; mbese ni sabotage organise ya kiriya gitekerezo  cya ba Ndahayo.
2. Nkuko nawe ubyibajije ndetse hari n'abandi babyibajije, "abakiga" ni bande? "abanyanduga" ni bande? Abanyarwanda b'Abakiga ubundi ni ab'i Byumba bavuga ururimi rw'igikiga kinavugwa hakurya y'umupaka muri Uganda. "Abakiga" ni ibintu byazanywe n'ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bugamije kwiharira ubutegetsi bw'igihugu hagati y'amaparefegitura abiri, Gisenyi na Ruhengeri. Andi maperefegitura uko ari 8 bayita NDUGA ELRGI" abaturage baho babagira abanyanduga atari nabo. Nkanjye iwacu kavukire kugeza na n'ubu ni muri perefegitura ya Kigali, hakuno ya Nyabarongo, Sinumva rero ukuntu naba ndi umunyanduga. Umuntu wo muri perefegitura ya Kibungo mu Gisaka ngo nawe ni umunyanduga! Uwo muri Byumba yo mu Buganza ngo ni umunyanduga kandi mu by'ukuri ari umuganza. Urabibona nawe ko biriya by'Abakiga n'abanyanduga ari ibintu bya politiki bidafite aho bihuriye n'ukuri, ariko bikaba byarafashe byaragiye mu mitwe y'abantu kuko leta ya Habayrimana yabikoreshe nk'intwaro ya politiki mu gutegeka igihugu igihe cy'imyaka 21 yose(ibuka amategeko y'iringaniza ry'uturere n'amoko/equlibre ethnique et regionale) mu mashuri mu kazi ka leta n'ahandi. Haramutse habayeho no gusaba imbabazi, zasabwa n'abari bafite uruhare mu butegetsi bwa Habyarimana, abagize uruhare mu kwica abanyapolitiki bo muri repubulika ya mbere. Birumvikana ko umuturage wo muri komini Butaro cyangwa wo muri komini Giciye utunzwe n'isuka ye n'isambu ye niba hagati aho FPR itarabimunyaze, ntaho ahuriye n'ibyo by'abakiga bakwiye gusaba imbabazi abanyanduga. Nta n'ibyo azi ntazi n'uko byagenze ibyo byo mu 1973 kuko nta ruhare habe na rumwe yabigizemo.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-05 16:01 GMT-04:00 Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Gasana,

Nanjye nemera ko kwibuka ari ngombwa kandi bikaba n'uburenganzira bwa buri wese. Ariko aho ngirira ikibazo ni ukuvuga ngo abakiga bagomba gusaba imbabazi abanyenduga. Abo bakiga ni bande abo banyenduga ni bande? Ese mu gihe havugwa ko ndi umunyarwanda ya FPR ari iyo kwamaganwa, aho iki kibazo cyo nticyaba kijya gusa nayo? Naho ubundi nitureke abapfushije ababo babibuke rwose.


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; rwanda-l@yahoogroups.com; amakuruyurwanda@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; veritasinfo@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; batungwanayoj@gmail.com; isamuke5@gmail.com; biramahire98@gmail.com; lyar66@yahoo.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 5 Aug 2014 15:30:07 -0400
Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons


 

Basomyi Banditsi,
1. Ku byerekeye kwibuka mu cyubahiro abishwe muri repubulika ya kabiri, jye ndemeranya na postings za Deus Kagiraneza, Noel Ndanyuzwe na Maurice Niwese. Utazisomye asubire inyuma azisome ziragira icyo zimwungura.
2.Abantu bamwe barwanya kiriya gitekerezo bagakora strategie yo kuvangira les victimes du 5/7/1973 babeshya ngo ni FPR iri inyuma y'iriya commemoration izaba le 16/8, ni abashinyaguzi. Birazwi ko les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants bamaze by'umwihariko imyaka 41 ari bo cible yihariye ya dictatures militaires zombi, iya Habyarimana yabaritaguye n'iya Kagame nayo yaritaguye abasigaye kugeza aho Museveni ubwe yigamba kuri Perezida Kayibanda ejobundi le 7/4/2014 ko yataye igihe cye, ko ubu bo bafite ingufu za politiki, iza gisilikare, n'iz'ifaranga. Mbibutse ko hari umuhungu wa perezida Kayibanda inkotanyi ziciye I Kigali zimuziza gusa ko ari umuhungu wa Kayibanda. Nibutse ko Inkotanyi zishe Werabe umuhungu wa Dr. Mubirigi zimuziza gusa ko Kayibanda yari se wabo. N'abandi benshi bishwe na FPR bazira ko bari abayobozi mu gihe cy'ubutegetsi bwa perezida Kayibanda.Abarengera ingoma ya Habyarimana wishe perezida Kayibanda ni bo barwanya ko we na bagenzi be bibukwa.
3. Perezida Kayibanda na bagenzi be bazibukwa ku mugaragaro taliki ya 16/8/2014 bakoze igikorwa cy'imena cyo kuvanaho ubutegetsi bwa Cyami bwari bumaze imyaka n'imyaniko bushikamiye igice kinini cy'abanyarwanda. Ni bo les fondateurs de notre Republique du Rwanda. Ni abantu bakomeye cyane mu mateka y'igihugu cyacu twese. Aho gusonga ababo basigaye imusozi, ahubwo ni twifatanye nabo kwibuka ziriya ntwari zitanze zitizigama mu gikorwa cyazo kitazibagirana cyo kubohora rubanda rw'abanyarwanda ku ngoyi ya gihake na gikoloni. Abari bariho mu 1973 cyane cyane abari abasilikare, nimudufashe mufashe na les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants kumenya uko ababo bishwe aho biciwe n'aho batabwe; mbese badutekerereze uko byagenze.
4. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI mu ngamba zaryo zatangajwe taliki ya 10/03/2013 page 20 riteganya Komisiyo ebyiri kuri iki kibazo: (1) Gushyiraho komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu kinyarwnda bita ukuri kwambaye ubusa, ku mahano yose yabaye  mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwabwe, akarere uvukamo, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe, kuko ikizaba kigamijwe muri uko kuvugisha ukuri ari ubwiyunge n'ubumwe nyakuri bw'abanyarwanda; (2) Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw'iyicwa ry'abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y'u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu".
5. Amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY hamwe n'andi mashyaka turimo  tuganira kuko dusangiye umurongo na vision politique byubakiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane, ubwubahane, n'ubusabane bituma tuba UMUNYARWNDA UMWE w'IGIHUGU KIMWE ari cyo u Rwanda, ntiturobanura abavictimes, turi kumwe n'abavictimes bose baba abo mu 1973, baba n'abo mu 1994. (Gasana Anastase, umuyobozi wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-08-05 13:59 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


Et pourtant,
 
La question que se pose Mr Niwese est simple, claire et surtout, elle est légitime!
 
"Qui du FPR ou quel organe du FPR a proposé la tenue de cette commémoration à partir du 16 aout 2014 ?16 aout, date de l'évènement de Bruxelles. Dans quel document (tract, article, discours, etc.) pouvons-nous trouver ce qui est avancé ici?"
 
Il ne suffit pas de dire (ou d'écrire) que le FPR est derrière cette cérémonie commémorative que ce soit vrai et il est difficile de comprendre où ceux qui propagent cette « rumeur » veulent en venir !























__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Did you Know?
Learn about creating and deleting Groups Tables

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Support Our Work Now !

Africa Realities Media is independent. Your support helps us expose injustice, challenge silence and produce evidence-based analysis on Africa and the Great Lakes Region.

Recent Posts

Show more
Africa Realities Media offre un espace aux écrivains, chercheurs, experts, activistes, voix communautaires, militants, analystes et personnes ayant une expérience vécue qui souhaitent contribuer à des contenus réfléchis, responsables et courageux sur les changements nécessaires dans la région des Grands Lacs, ainsi que sur les réalités politiques, économiques, culturelles et sociales africaines souvent ignorées, minimisées ou mal représentées. Nos articles et vidéos visent à ouvrir le débat, renforcer la sensibilisation, encourager la pensée critique et favoriser une réflexion plus profonde sur les réalités vécues par les populations africaines. Nous voulons aider les peuples de la région des Grands Lacs à mieux comprendre leurs droits, notamment leurs droits humains, leur droit au développement, leur droit à la dignité, à la sécurité, au bien-être et à une vie meilleure. À travers nos contenus, nous cherchons également à rappeler aux décideurs, aux institutions publiques, aux acteurs régionaux et internationaux, ainsi qu’aux responsables politiques, leur devoir de transparence, de responsabilité et de redevabilité envers les populations qu’ils prétendent servir. Notre objectif est de contribuer à une culture de vérité, de justice, de participation citoyenne et de protection égale pour tous les peuples africains.

Why We Exist

Many abuses facing African people are committed by African states, ruling elites, armed groups, military forces and security services. But these abuses are often sustained by international silence, Western lobbying, trade interests, migration deals, mineral access, diplomatic partnerships and unequal global accountability. Africa Realities Media exposes that system.

Lived Experience Matters

Survivors, displaced communities, refugees, families affected by repression, journalists, activists, women, young people and diaspora voices are not passive subjects. They are knowledge holders. Their experiences must shape policy, advocacy, journalism and public debate. The people closest to injustice are often closest to the solutions.

Our Principle

Africa Realities Media is rooted in one principle: African lives deserve equal truth, equal justice and equal protection.

Popular Posts

[RwandaLibre] Re: Miss Rwanda 2014

  En l'espace de quelques heures, en moins de 24 heures, je viens de lire 3 postings différents, provenant d'autant de membres différents, qui pointent vers la défaillance du système d'éducation au Rwanda. Certains surnomment ironiquement les diplômes générés par ce système "Merci Kagame"! Rares sont les écoles, fussent-elles du tiers-monde, où les étudiants à la fin de leurs études seraient incapables de fonctionner dans d'autres écoles à l'étranger. Pourtant c'est la triste réalité actuelle au Rwanda. Pour ceux qui connaissent le fonctionnement des Nations-Unies, il est grand temps de dépêcher sur place un rapporteur spécial... L'UNESCO peut-être! Sibomana Jean Bosco. *DHR* BBC: Iyumvire uburyo Kagame na FPR bazambije uburezi mu Rwanda kuburyo ababyeyi bifite bahitamo kohereza abana babo hanze Libellés : Forums Peter Rwagasabo - 29 janv. à rwagasabo, (bcc:Democrac...

[RwandaLibre] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

  http://www.veritasinfo.fr/m/article-122363461.html Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 Nk'uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo : 1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ; 2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ; 3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ; 4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ; 5. Parti Social (PS-Imberakuri) ; 6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza). Ihuriro FCLR - Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.   Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w'ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye  bw'amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane  ...

The FDLR Myth: How Rwanda Weaponises a Diminished Threat to Justify Occupation

The FDLR Myth: How Rwanda Weaponises a Diminished Threat to Justify Occupation Investigation Exposes Contradictions in Rwanda's Security Narrative For over a decade, Rwanda has justified its military presence in eastern Democratic Republic of Congo by citing threats from the FDLR, a Hutu militia group linked to the 1994 genocide. But an investigation into FDLR's actual capabilities, Rwanda's military operations, and patterns of violence reveals a narrative that does not match reality. The FDLR threat, whilst real, has been systematically exaggerated and manipulated to justify objectives that have nothing to do with the militia group. Introduction The Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) occupies a central position in Rwanda's justification for military intervention in eastern Democratic Republic of Congo. For more than two decades, Rwandan authorities have portrayed the militia group as an existential threat requiring sustaine...

[RwandaLibre] Re: Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

  @Mbera. Urakoze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo. Ndagirango cyokora nkosore aho wafifitse nkana ugamije kujijisha rubanda.   Uragira uti: 1- [Hari ]urubuga rwa internet rw'umwimerere rwashyizweho muri 2007 http://www.fdu-rwanda.org/  n'urundi rubuga rwashinzwe n'abasigaye bakorera mu nzego bashyizeho bo nyuma y'aho Présidente agiriye mu Rwanda, arirwo http://www.fdu-rwanda.com/  rwashinzwe muri 2011. Nk'umuntu wamye uba Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi ukaba n'umuvugizi wayo kandi ukaba igikomeje kubyiyuta n'ubwo zahinduye imirishyo, wagombye kuba uzi ko Original website ya FDU-Inkingi yari  www.fdu-udf.org nk'uko bigararara muri iri tangazo ryo kuwa 23 Kamena 2010 umbere y'amakimbirane yatangiye muri january 2011: Nta kandida wigenga uzava muri FDU http://www.victoire2010.com/uploads/media/UMUKANDIDA_WA__FDU_01.pdf Kuba ruriya rubuga rundi rwaragiyeho nyuma byo ntawe utabizi kandi byar...

The Aggressor’s Complaint: Why Rwanda’s “Biased” US Sanctions Argument Echoes Russia

Kigali wants Washington to punish Congo too. But a ceasefire that leaves the occupier in place is not peace; it is occupation without noise. African lives are not worth less. African deaths are not normal. Western interests must never become a licence to kill African people. Introduction: A Familiar Complaint On 29 June 2026, Rwanda’s Minister of Foreign Affairs, Olivier Nduhungirehe, sat before the cameras of France 24 and declared that his country was “disappointed by the increasingly biased US mediation” in the conflict with the Democratic Republic of Congo. He asked why sanctions had targeted only Rwanda. He called the measures unfair, one-sided and counterproductive. Weeks earlier, President Paul Kagame had told Jeune Afrique that sanctions and threats were insults thrown at Rwanda, and accused Washington of exerting heavy pressure on Rwanda while treating the DRC more delicately. The grievance sounds reasonable until you remember where you have heard it before. Since 2022, the Kr...

THE GENOCIDE AGAINST THE HUTU. PART 2: DOCUMENTED MASS KILLINGS OF HUTU POPULATIONS

MASS KILLINGS OF HUTU BEFORE, DURING, AND AFTER 1994 IN RWANDA, DRC AND UGANDA INTRODUCTION TO PART 2 Part 1 established the assassination of President Habyarimana, the Bruguière and Spanish investigations, Kagame's responsibility for starting the war, the Kigali massacres, challenges to the "genocide against the Tutsi only" narrative, and the need for UN framework revision. Part 2 documents specific mass killings of Hutu populations that have been systematically erased from history: the Kibeho massacre of 1995, the Byumba Stadium massacre of 1994, the hunting and slaughter of Hutu refugees in the Democratic Republic of Congo from 1996 to 1997, killings in Uganda, and the pattern of political assassinations and property seizures. 2. THE KIBEHO MASSACRE (22 APRIL 1995) 2.1 The Camp and Its Population By April 1995, the Kibeho internally displaced persons camp in Gikongoro prefecture southwestern Rwanda held between 80,000 and 100,000...

Desperate Kagame: Where Does He Go From Here—and What Comes Next?

  How Paul Kagame Uses Diplomats' "Bury Your Head in the Sand" Strategy as a Green Light to Continue Rwanda's War in the DRC Africa Realities Media   |   17 July 2026 The purpose of this article is to expose a deliberate and systematic strategy: Paul Kagame's years-long practice of creating events — diplomatic dinners, RPF party meetings, genocide commemorations, international business forums and RPF Bureau Politique addresses — to which he invites foreign ambassadors and the world's business and political elite for one purpose: to explain, justify, and defend Rwanda's military invasion of the Democratic Republic of Congo. Everybody who follows this region knows the strategy now. The same narrative. The same arguments. The same defiance. At one event he tells the Trump Administration to go to hell. At the next he says those sanctioning him will leave power and he will remain. At the RPF Bureau Politique of 17 July 2026, he tells ambassadors that the on...

Analyse de l'audition de M Dacian Cioloș, candidat au poste de Secrétaire général de la Francophonie

  Le 30 juin 2026, pour la première fois en cinquante-six ans d'existence de l'Organisation internationale de la Francophonie, les candidats au poste de Secrétaire général ont été auditionnés publiquement devant les ministres des Affaires étrangères des 53 États membres de plein droit, réunis en Conférence ministérielle extraordinaire à Paris. Parmi les quatre prétendants au mandat 2027-2030, qui sera attribué par les chefs d'État au XXe Sommet de la Francophonie à Phnom Penh les 15 et 16 novembre 2026, figure un profil inédit : Dacian Cioloș, ancien Premier ministre de Roumanie, ancien commissaire européen à l'Agriculture et ancien président du groupe Renew au Parlement européen, seul candidat non africain de la course. Cet article, premier d'une série de cinq consacrée aux auditions, analyse la prestation de M. Cioloș sur huit axes : la vision, l'innovation, le développement des communautés locales, la promotion de la langue française, les conflits et la s...

Kagame désespéré : où va-t-il aller maintenant — et que va-t-il se passer ensuite ?

Comment Paul Kagame utilise la stratégie diplomatique de « l’autruche » comme feu vert pour poursuivre la guerre du Rwanda en RDC Le but de cet article est d’exposer une stratégie délibérée et systématique : la pratique, poursuivie depuis des années par Paul Kagame, consistant à créer des événements — dîners diplomatiques, réunions du parti FPR, commémorations du génocide, forums internationaux d’affaires et interventions devant le Bureau Politique du FPR — auxquels il invite des ambassadeurs étrangers ainsi que l’élite mondiale des affaires et de la politique dans un seul but : expliquer, justifier et défendre l’invasion militaire de la République démocratique du Congo par le Rwanda. Tous ceux qui suivent cette région connaissent désormais cette stratégie. Le même récit. Les mêmes arguments. La même défiance. Lors d’un événement, il dit à l’administration Trump d’aller au diable. Lors du suivant, il affirme que ceux qui le sanctionnent quitteront le pouvoir tandis que lui restera. Lor...

Analyse de l'audition de Mme Coumba Bâ, candidate au poste de Secrétaire général de la Francophonie

La francophonie utile à l'épreuve des projets concrets Conseillère à la présidence mauritanienne, forte d'une longue expérience auprès de cinq chefs d'État successifs de son pays, Coumba Bâ porte la candidature de la Mauritanie au poste de Secrétaire général de la Francophonie, dont le titulaire du mandat 2027-2030 sera désigné par les chefs d'État au XXe Sommet de la Francophonie, prévu à Phnom Penh les 15 et 16 novembre 2026. Son audition publique du 30 juin 2026 à Paris, devant les ministres des Affaires étrangères des 53 États membres de plein droit, reposait sur un positionnement singulier : celui d'un pays carrefour, à la fois africain, arabe et sahélien, présenté comme un pont possible vers les États qui ont quitté l'organisation. Cet article, quatrième d'une série de cinq consacrée aux auditions, analyse sa prestation sur huit axes : la vision, l'innovation, le développement des communautés locales, la promotion de la langue française, les confli...

Why Africa Realities Media Is Different

Africa Realities Media speaks to Africa and to the developed world. Many abuses facing African people are committed by African states and ruling elites, but they are often protected by international silence, lobbying, public relations, trade interests, migration deals and unequal global accountability. While governments pay lobbyists to present a good image abroad, ordinary African people continue to face violence, hunger, disease, poverty, repression and exclusion. We challenge the normalisation of African suffering and demand equal truth, equal justice and equal protection.

Pourquoi Africa Realities Media est différent?

Africa Realities Media s’adresse à l’Afrique et au monde développé. De nombreux abus subis par les peuples africains sont commis par des États africains et des élites dirigeantes, mais ils sont souvent protégés par le silence international, le lobbying, les relations publiques, les intérêts commerciaux, les accords migratoires et une responsabilité mondiale inégale. Tandis que des gouvernements paient des lobbyistes pour présenter une bonne image à l’étranger, des Africains ordinaires continuent de faire face à la violence, à la faim, aux maladies, à la pauvreté, à la répression et à l’exclusion. Nous contestons la normalisation de la souffrance africaine et exigeons une vérité égale, une justice égale et une protection égale.

BBC News

Policy and Systems Change

Our work is designed to trigger debate, discomfort and action. We do not only expose injustice; we work for policy and systems change. We want governments and institutions to address the root causes of inequality, disadvantage, discrimination, exclusion and barriers affecting African people. We believe lasting change must be shaped by people with lived experience.

Exposing Injustice in Africa

Africa Realities Media is an independent African accountability platform based in London. We report, analyse and challenge the systems that shape African suffering, silence African victims and protect abusive power. We are not here to repeat diplomatic language. We are here to ask the questions that are often avoided: why are African deaths treated as normal? Why are African victims given less urgency? Why are governments that imprison, exclude, displace or kill their own people protected when they serve powerful international interests?

Africanews

Africa Realities Media gives space to writers, researchers, experts, activists, community voices, campaigners, analysts and people with lived experience who want to contribute thoughtful, responsible and courageous content about the changes needed in the region, as well as the political, economic, cultural and social African realities that are often ignored, minimised or misrepresented. Our articles and videos aim to encourage debate, raise awareness, stimulate critical thinking and support reflection. We seek to help people in the Great Lakes Region understand their rights to human rights, development and wellbeing, while also encouraging decision-makers to be more transparent, responsive and accountable.

Appel à contributions

Sensibilisez le public aux causes qui vous tiennent à cœur. Prenez part au changement que vous souhaitez voir émerger. Aidez à combattre l’injustice partout où elle se manifeste.

Africa Realities Media accueille des articles originaux, analyses, tribunes, réflexions communautaires et commentaires fondés sur des faits concernant la région des Grands Lacs africains, ainsi que les questions liées à la justice, aux droits humains, à la gouvernance, aux conflits, à la paix, aux réfugiés, aux ressources naturelles et à la responsabilité publique en Afrique.

Nous accueillons également les annonces concernant de nouvelles ou d’anciennes publications liées à nos domaines d’intérêt. Vous pouvez annoncer gratuitement votre publication, notamment un livre, un rapport, une étude, un article académique ou tout autre travail pertinent.

Les articles doivent être rédigés en anglais ou en français et ne doivent pas dépasser 1 500 mots.

Veuillez inclure le nom complet de l’auteur, qui sera publié avec l’article s’il est accepté.

Avant de soumettre votre article, veuillez d’abord lire nos pages du site web afin de vérifier si votre article correspond à nos priorités éditoriales, à nos thèmes et à nos domaines d’intérêt.

Si vous avez un article, un commentaire ou une annonce de publication à partager avec un public plus large, veuillez l’envoyer par email à :

africarealitiesmedia@gmail.com

Nous étudierons la possibilité de publier gratuitement les articles et annonces de publications appropriés s’ils répondent à nos critères éditoriaux, notamment la pertinence, la clarté, l’originalité, l’intérêt public, le respect des communautés concernées et l’utilisation responsable des informations et des preuves.

Les articles sont publiés tels qu’ils sont soumis s’ils répondent à nos critères et à notre politique éditoriale. Nous ne procédons pas à une modification supplémentaire de votre article avant sa publication.