Skip to main content

[RwandaLibre] Re: *DHR* Ureganwa na Lt Mutabazi yemeye ko yatunze amakarita ya RNC

 

WOWE LETA YA KIGALI,
Ha abana bacu amahoro. Reka kubahimbira ibyaha, kubafungira ubusa ko kubakorera iyicarubozo(tortures) ubavugisha ibyo batigeze bakora kugirango ubibemeze ku nkoni ko babikoze. Niba baragiye muri RNC baramaze!. Ni uburenganzira bwabo nk'abenegihgu b'abanyarwanda kugira ibitekerezo byabo bya politiki bitandukanye n'ibya leta ya FPR Inkotanyi.
Twe amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWNDA PARTY agendera ku murongo wa politiki y'ubworoherane bushyira imbere ubunyarwanda aho gushyira imbere amoko n'uturere, turatabariza bariya bana bacu b'abanyarwanda bahimbirwa ibyaha na leta ya FPR Inkotanyi. Abo ni abiswe groupe ya Lt Joe Mutabazi ivugwa muri iyi nkuru,  na groupe ya Kizito Mihigo; bose bakaba bemezwa ibyaha by'ibihimbano hakoreshejwe iyicarubozo(tortures) bakorerwa n'abagize inzego z'umutekano za leta ya FPR Inkotanyi. Turasaba abanyarwnda bose guhagurukira icyarimwe tukamagana itotezwa ry'urubyiruko rw'u Rwanda, abasore n'inkumi leta ya FPR yazingiye mw'izinga ibabuza kwisanzura mu bitekerezo ku miyoborere y'igihugu cyabo kandi ari uburenganzira bwabo busesuye. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-07-09 2:57 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

 

 

Niyigena Faustin – Izuba rirashe

 

Umwe mu bareganwa na Lt Joel Mutabazi  yemeye ko yari afite amakarita y'Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya RNC ndetse ko yanayahaye  abandi bantu.

Nibishaka Cyprien ahuriye mu itsinda rimwe ry'abantu 8 ryiswe iry'abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (ex-UNR), bahuriye mu rubanza na Lt Mutabazi. Mu byo abaregwa bose bakurikiranyweho birimo iterabwoba, gushaka kwica umukuru w'igihugu, gushinga umutwe w'igisirikare, guhirika ubutegetsi buriho n'ibindi.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Nibishaka ariwe ufatwa nk'imbarutso muri iri tsinda ry'abanyeshuri.

 

Ubushinjacyaha busobanura ko Nibishaka yagiye i Kampala muri Uganda, aho yahuriye n'umukozi wa RNC wamuhaye amakarita aranga umunyamuryango n'agatabo k'amatwara ya RNC, ahabwa ubutumwa bwo kujya gushaka abayoboke.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Nibishatse agarutse ku ishuri (ex UNR), yakoresheje inama zo gushaka abanyamuryango (sensibilization), ahereza bamwe amakarita n'udutabo ndetse anohereza bamwe muri FDLR kugira ngo bigishwe gutera gerenade kandi ko ibyo byose ngo yabyemeye mu nyandiko mvugo bwamukoresheje.

 

Nibishaka yabanje yanga kugira icyo avuga ku byo aregwa kuko yavugaga ko ubushinjacyaha bwitiranya ibyo bumushinja n'ibyo bushinja abandi ndetse akavuga ko akorerwa iyicarubozo aho afungiye kandi ko izo nyandiko mvugo yazisinyeho atangiye kuvunagurwa intoki.

Amaze kugirwa inama n'umucamanza, yemeye kwisobanura ku byo aregwa.

Yavuze ko yemeye izo karita n'udutabo bya RNC kuko yashakaga gukora ubushakashatsi.

Yahakanye ko atigeze yohereza umuntu muri FDLR icyakora yemera ko izo karita hari abo yazihaye kandi nabo bari muri uru rukiko.

Umucamanza yamubajije impamvu ahakana ibyo bagenzi be bamushinja aho bavuga ko yabakanguriraga kuyoboka RNC, asubiza ko atazi impamvu babimushinja.

 

Nibishaka yemera ko utwo dutabo tugaragaza amatwara ya RNC ashingiye ku ivangura mu gihe ibyo yari yarigishirijwe mu mahugurwa yakoreshejwe na FPR muri kaminuza byo bivuga ko ubutegetsi bw'u Rwanda bushingiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.

 

Abajijwe impamvu izo karita yagendaga azihereza bagenzi be kandi yemera ko zirimo ivangura, yasubije ko ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Ex-UNR muri 2010, yabasabye ko nk'intiti bajya bandika ibitabo bivuguruza ibyandikwa n'abasebya u Rwanda.

 

Uwo yahaye ikarita bwa mbere witwa Nizigiyeho Jean de Dieu ubwo yahabwaga ijambo ku munsi w'ejo, yavuze ko Nibishaka yababwiraga ko RNC izishyurira kaminuza abadafite ubushobozi, abarangije ikabafasha kubona akazi n'ibindi…

Izuba Rirashe


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

OIF : Louise Mushikiwabo, une candidature embarrassante pour un troisième mandat de trop

C'était en novembre 2025, à Kigali. En marge de la 46e Conférence ministérielle de la Francophonie, Louise Mushikiwabo prenait la parole avec l'assurance de celle qui n'a rien à craindre : de nombreux pays, affirmait-elle, lui avaient demandé de se représenter. Spontanément. Naturellement. Unanimement presque. Sauf que les faits racontent une tout autre histoire. L'annonce qui ne devait pas avoir lieu si tôt Novembre 2025. Le Centre de Conventions de Kigali accueille plus de 400 délégués des 90 États membres de l'Organisation internationale de la Francophonie. Le thème officiel porte sur les femmes et l'égalité des genres, trente ans après Pékin. Mais en marge des séances plénières, c'est une autre affaire qui agite les couloirs : Louise Mushikiwabo vient d'annoncer qu'elle souhaite briguer un troisième mandat. L'annonce est prématurée. Délibérément. Les candidatures ne ferment qu'en avril 2026. Aucun autre pays n'a encore ...

Pourquoi les sanctions américaines ne fonctionnent pas contre le Rwanda

Pourquoi Paul Kagame a ignoré les sanctions américaines et la Résolution 2773 du Conseil de sécurité de l'ONU Entre février 2025 et mars 2026, le Trésor américain a imposé deux séries de sanctions ciblant directement la machine de guerre du Rwanda dans l'est du Congo : d'abord James Kabarebe, ministre d'État rwandais et principal intermédiaire du régime auprès du M23, puis les Forces de défense rwandaises en tant qu'entité, ainsi que quatre de leurs hauts responsables. Chacun des individus sanctionnés est demeuré en poste. Les FDR ne se sont pas retirées. Cette analyse examine pourquoi les mesures de Washington n'ont pas modifié la conduite du Rwanda — et pourquoi, selon les propres mots de Kagame, elles sont rejetées comme l'œuvre des « simplement stupides ».     Introduction : des sanctions sans conséquence La campagne de sanctions de Washington contre les opérations militaires du Rwanda dans l'est du Congo s'...

Paul Kagame: “We refuse to remove defensive measures"

Paul Kagame Refuses to Implement the Washington Accords and UN Security Council Resolution 2773: Analysis and Implications In an exclusive interview published on 3 April 2026, President Paul Kagame of Rwanda openly confirmed that Rwandan forces are deployed in eastern Democratic Republic of the Congo, rejected calls for their withdrawal, dismissed US sanctions as illegitimate, and signalled clear satisfaction with the current military status quo. This briefing examines what Kagame said, what his remarks mean for the Washington Accords, and what concrete steps the United States must now take if it wishes to restore credibility to its diplomacy in the Great Lakes region. Introduction: A Confession Wrapped in Grievance The interview, conducted by François Soudan and published in Jeune Afrique on 3 April 2026, is one of the most candid public statements Paul Kagame has made on Rwanda's military role in the DRC. Its significance does not lie in revealing something previously unknown. Th...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute