Skip to main content

About Africa Realities Media

[RwandaLibre] Major Micombero yahaye abacamanza b’abafaransa ubuhamya mu ibanga!

 


Major Micombero yahaye abacamanza b'abafaransa ubuhamya mu ibanga!

micombero

Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru Marianne mu nimero yacyo yo guhera tariki ya 28 Werurwe kugeza ku ya 3 Mata 2014, mu kiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Major Jean Marie Micombero, yabwiye icyo kinyamakuru ko yamenye amakuru yose y'itegurwa ry'iraswa ry'indege ya Perezida Habyalimana ku ya 6 Mata 1994 nk'umwe mu basirikare bari bashinzwe iperereza muri Bataillon ya 3 ya APR yari iri mu nzu ya CND i Kigali.

Nk'uko Major Micombero yabitangarije ikinyamakuru Marianne ngo yahaye ubuhamya abacamanza b'abafaransa bakora iperereza ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyalimana ari bo Nathalie Poux na Marc Trévidic ku ya 3 Nyakanga 2013 no ku ya 30 Mutarama 2014 n'ubwo bitigeze bijya ahagaragara mu bitangazamakuru.

Mu nkuru ndende iki kinyamakuru gitangaza uburyo Major Micombero yagisubiriyemo imyiteguro y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'abagize uruhare muri icyo gikorwa ndetse n'uburyo indege yagombaga kuraswa mu gitondo cyo kuya 6 Mata 1994 (igihe Perezida Habyalimana yerekezaga mu nama i Dar es Salaam) ariko bigasubikwa kuko hatabonaga neza kubera ibihu icyo gikorwa kikimurirwa ku mugoroba w'uwo munsi ubwo Perezida Habyalimana yari agarutse avuye muri Tanzaniya.

Muri icyo kiganiro Major Micombero agaruka ku muntu witwa James Mugabo wakoraga ku kibuga cy'indege i Kanombe wazanaga amakuru y'uburyo ikibuga cy'indege kirinzwe  n'ingendo z'indege za Perezida Habyalimana. Mu gitondo cya kare cyo ku ya 6 Mata 1994, Major Micombero yabonye uwo James Mugabo aje muri CND ari kuri moto ahita ajya kureba Charles Karamba (ubu ni General mu ngabo za RDF) wari ukuriye iperereza ry'ingabo za FPR zari muri CND. Karamba yahise afata icyombo (Radio y'itumanaho ya gisirikare) atangira kuvugira ku murongo wakoreshwaga na Bataillon ya 3 ya FPR yari muri CND atanga amabwiriza ku basirikare ko bagomba kwitegura intambara (stand-by). Icyo gihe ngo Micombero yahise afata imbunda ye yerekeza mu mwanya we mu myobo yari ikikije inzu ya CND mu kugenda nibwo yakuye na Andrew Kagame wategekaga Tiger Coy ya bataillon ya 3 ya FPR (ubu ni General muri RDF) wari inshuti ye ahita abwira Micombero ati: "Birashoboka ko aya ari amaherezo y'IKINANI".

Muri ako kanya ngo Micombero yabonye imodoka ya Toyota Stout 2200 isohoka muri CND. Ngo Micombero yari amaze iminsi abona urujya n'uruza rw'iyi modoka mu byumweru byabanjirije ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana. Iyo modoka ngo yitwazaga kujya kumena ibishingwe ahitwa ku Murindi wa Kanombe mu nzira z'i Masaka ariko hagamijwe kuneka no gushaka ahantu hiherereye ho kuzarasirwa za Missiles.

Muri icyo gitondo cyo ku ya 6 Mata 10994, ngo Micombero ntabwo yabonye abari muri iriya modoka ariko yari azi ko yatwarwaga n'umushoferi witwa Didier Mazimpaka ikaba yarimo abakoresha za Missiles ari bo Frank Nziza na Eric Nshimiyimana (uyu Eric Nshimiyimana, abatanze ubuhamya mbere nka Aloys Ruyenzi na Abdul Ruzibiza bibeshye ku izina rye bamwita Eric Hakizimana), uwitwa Potien Ntambara n'uwari uyoboye icyo gitero Lieutenant Karegeya bahimbaga "Eveready"(iri zina yarihimbwe kubera amaso ye ngo yari ameze nk'ay'injangwe ishushanyije ku mabuye yakoreshwaga mu isitimu).

Ngo hari benshi bari baregeranyije amakuru ku hazarasirwa indege uretse abari muri iriya Toyota na Charles Kayonga wari uyoboye Bataillon ya 3 ya FPR, hari n'abandi nka Jacob Tumwine, Charles Karamba, Capitaine Hubert Kamugisha wari ukuriye abo bita aba Techniciens bari bashinzwe guteza akaduruvayo mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali cyane cyane bigize Interahamwe (urubyiruko rw'ishyaka MRNDD), uretse abo na bamwe mu basirikare bandi bari bashinzwe iperereza muri CND bari bazi aho hantu indege yarasiwe i Masaka. Aho hantu umuntu aba areba neza neza indege yitegura kugwa ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Amakuru y'iperereza yahabwaga Charles Karamba, cyangwa Charles Kayonga cyangwa Silas Udahemuka (ubu ni Colonel ashinzwe umutekano w'ikibuga cy'indege i Kanombe) ariko ni Charles Kayonga wenyine wahaga amakuru Paul Kagame ubwe. Buri mugoroba ngo Charles Kayonga yuriraga hejuru y'inzu ya CND akajya kuvuganira ku cyombo na Paul Kagame aho abandi batamwumva mu ibanga. Iyo atashoboraga kuvugana na Paul Kagame ubwe yavuganaga na James Kabarebe.

Micombero akomeza avuga ko yari afite amakuru ku myiteguro yo guhanura indege ya Perezida Habyalimana ibyumweru bike mbere y'uko biba. Ngo muri Werurwe 1994 yari yavuganye na Frank Nziza wari wazanye na Eric Nshimiyimana bavuye ku Mulindi wa Byumba ahari ubuyobozi bukuru bw'ingabo za FPR, ngo Frank Nziza yahishuriye Micombero ko we na Eric Nshimiyimana bazanye n'imbunda zabo! Ngo kuko Micombero yari azi ko Frank Nziza na Eric Nshimiyimana baba mu mutwe ushinzwe kurinda ubuyobozi bukuru bw'ingabo za FPR na za Missiles, Micombero yahise yumva ko bazanye na za missiles. Micombero kandi avuga ko yari afite amakuru yandi yakuraga kuri muramu we Eric Kibonge Ntazinda nawe wari wavuye ku Murindi ngo azatware ya Toyota Stout mu gihe cyo kujya i Masaka. Ngo Frank Nziza kubera ko yibwiraga ko Micombero afite amakuru yose yamwibwiriye ko yazanywe no guhanura indege ya Perezida Habyalimana. Ariko Eric Kibonge Ntazinda yaje gusimbuzwa Didier Mazimpaka kubera kwitwara nabi.

Micombero akomeza avuga ko igihe yabonaga ya Toyota igiye mu gitondo cyo ku ya 6 Mata 1994 yahise amenya ko igiye i Masaka ariko atazi neza neza ahantu missiles zizarasirwa. Ngo ni nyuma y'ifatwa rya Kigali intambara irangiye nibwo Frank Nziza wari inshuti ya Micombero yamweretse aho yarasiye missile. Ngo ni ahantu urenze akararo gato ahagana ibumoso ku muhanda ugana i Masaka. Ubu ngo iraswa ry'indege ya Perezida Habyalimana ryabaye ibanga rya gisirikare rikomeye mu gihe ngo mu myaka ishize icyo gikorwa cyo guhitana IKINANI abantu benshi bari bakizi cyaganirwaga ku mugaragaro ngo byatangiye kugirwa ibanga igihe umucamanza w'umufaransa Jean Louis Bruguière yari amaze gusohora inyandiko zo gufata bamwe mu basirikare ba FPR bakekwa kukigiramo uruhare.

Tugarutse ku gitondo cyo ku ya 6 Mata 1994 ngo hari habyutse hari ibihu byinshi ku buryo igikorwa cyo guhanura indege cyahagaritswe kuko abagomba kuyirasa batabonaga neza. Ngo Micombero yiyumviye Lieutenant Karegeya bitaga Eveready akoresheje icyombo avuga ko hari ibihu byinshi batabona neza maze Andrew Kagame wategekaga Tiger Coy ategeka ko bahagarika icyo gikorwa.

Nyuma yo guhagarika icyo gikorwa ngo Micombero yabonye ya Toyota igarutse muri CND ngo n'amategeko yo kwitegura imirwano yari yashyizweho akurwaho. Ngo Micombero yari ahibereye kimwe n'abandi basirikare bari bashinzwe ipererza igihe Lieutenant Karegeya "Eveready" yasobanuriraga Charles Karamba impamvu igikorwa cyo guhanura indege cyahagaritswe.

James Mugabo wakoraga ku kibuga cy'indege yagarutse muri CND ari kuri moto nyuma gato y'igaruka rya ya Toyota bikiri mu gitondo.

Mu mugoroba ku ya 6 Mata 1994 ntabwo Micombero yabonye ya Toyota igenda kuko yari mu nama muri CND imbere na Jacob Tumwine baganira n'abasivile babazaniraga amakuru ku bijyanye n'umutekano muri Kigali. Ariko Jacob Tumwine wari ufite icyombo byagaragaraga ko umutima utari hamwe yarasohotse bumaze kwira maze Micombero ngo yumva ikintu gituritse cyane. Abasiviri bari muri CND bahise basabwa kugenda bakajya mu ngo zabo.

Ngo mu ijoro Micombero yahuye na Frank Nziza wamubwiye ko we yahushije ariko ku bw'amahirwe Eric we agahamya indege. Ngo ntabwo baganiriye byinshi kuko bikangaga ko baterwa. Muri iryo joro ngo bwa mbere Charles Kayonga yemereye abasirikare kumywa inzoga, icyo gihe Micombero ngo afata Heineken.

Muri iryo joro ngo Micombero yagiye kureba Andrew Kagame wari kumwe na Lt Karegeya "Eveready" n'uwitwa Kitoko. Maze Lt Karegeya "Eveready" ababwira ibyari bimaze kubera i Masaka, ngo bagiye ahagana munsi y'umusozi bahashinga ibirindiro mu gihe uwari utwaye ya Toyota, Didier Mazimpaka yakomezaga kugenda azenguruka ku muhanda. Abagomba kurasa za Missiles bagiye mu myanya bari bateguye, maze Nziza arashe arahusha ako kanya Eric we ahita arasa ahamya indege y'IKINANI. Ako kanya bahise bajya muri ya Toyota ihita ibasubiza muri CND.

Ni aho hantu i Masaka ku ya 25 Mata 1994 abaturage bari bagiye kuvoma basanze ibisigazwa bya za Missiles ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 16 zakorewe mu Burusiya mu 1987. Imibare yari kuri icyo bisigazwa yatumye hashobora kuboneka amakuru agaragaza ko izo missiles zari mu zindi 40 zaguzwe n'igihugu cya Uganda.

Mushobora gusoma y'iyi nkuru y'ikinyamakuru Marianne mu rurimi rw'igifaransa hano>>>

Ubwanditsi

The Rwandan

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

Comments

Support Our Work Now !

Africa Realities Media is independent. Your support helps us expose injustice, challenge silence and produce evidence-based analysis on Africa and the Great Lakes Region.
Africa Realities Media offre un espace aux écrivains, chercheurs, experts, activistes, voix communautaires, militants, analystes et personnes ayant une expérience vécue qui souhaitent contribuer à des contenus réfléchis, responsables et courageux sur les changements nécessaires dans la région des Grands Lacs, ainsi que sur les réalités politiques, économiques, culturelles et sociales africaines souvent ignorées, minimisées ou mal représentées. Nos articles et vidéos visent à ouvrir le débat, renforcer la sensibilisation, encourager la pensée critique et favoriser une réflexion plus profonde sur les réalités vécues par les populations africaines. Nous voulons aider les peuples de la région des Grands Lacs à mieux comprendre leurs droits, notamment leurs droits humains, leur droit au développement, leur droit à la dignité, à la sécurité, au bien-être et à une vie meilleure. À travers nos contenus, nous cherchons également à rappeler aux décideurs, aux institutions publiques, aux acteurs régionaux et internationaux, ainsi qu’aux responsables politiques, leur devoir de transparence, de responsabilité et de redevabilité envers les populations qu’ils prétendent servir. Notre objectif est de contribuer à une culture de vérité, de justice, de participation citoyenne et de protection égale pour tous les peuples africains.

Why We Exist

Many abuses facing African people are committed by African states, ruling elites, armed groups, military forces and security services. But these abuses are often sustained by international silence, Western lobbying, trade interests, migration deals, mineral access, diplomatic partnerships and unequal global accountability. Africa Realities Media exposes that system.

Lived Experience Matters

Survivors, displaced communities, refugees, families affected by repression, journalists, activists, women, young people and diaspora voices are not passive subjects. They are knowledge holders. Their experiences must shape policy, advocacy, journalism and public debate. The people closest to injustice are often closest to the solutions.

Our Principle

Africa Realities Media is rooted in one principle: African lives deserve equal truth, equal justice and equal protection.

Popular Posts

[AFRICAFORUM] Tr: Fw: WG: NOTIFICATION / GROUPE MICROSOFT CORPORATION

  A votre aimable attention s'il vous plait, Cher(e) lauréat(e), veuillez prendre connaissance de la pièce jointe et automatiquement entrer en contact avec Maître Bakary TOGORA dont les informations sont les suivantes :   Vous avez gagné 250.000€ suite à un tirage au sort. CABINET JURIDIQUE MAITRE BAKARY TOGORA.   Adresse Mail:   cabinet_consultant.togorab@hotmail.fr Contact Téléphonique: (+22) 546 077 726. Adresse Permanente : 20 Avenue du Général De Gaulle, Plateau Rue du Commerce, Immeuble le petit Bassam, Abidjan.   Numéro de la fondation : +1 347 434 5496 LA DIRECTION DES OPERATIONS. __._,_.___ Répondre en mode Web Répondre à expéditeur ...

Disgusting Reports On How African & Indonesian Women Dry Their VAGINA With Sand & Bleach To Make Sex Pleasurable For Men

Share 64   3   Share 3   1   Tweet 64 Women mostly in South and Central Africa, and Indonesia are carrying out a horrific practice known as  ‘ Dry Sex’  which not only leaves them in pain but at increased risk of HIV.  Dailymail  Report Dry sex is a practice where women reduce moisture in their vaginas in order to make intercourse more pleasurable for men. This according to reports can lead to cuts, sores and inflammation in the vagina, and increases the chance of a condom breaking. These factors in turn increase the chance of the women contracting sexually transmitted diseases including HIV. It is borne out of a cultural belief that men find sex more pleasurable if a woman’s vagina is dry, and that men will reject women whose vaginas have been  ‘stretched out’  by sex. To achieve dryness, women insert, chalk, sand, pulverized rock, herbs, paper or sponges before sex, according to journalist Ms Syfret, who has reported o...

[RwandaLibre] The Paul Kagame Doctrine After 20 Years

  http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/the-paul-kagame-doctrine-after-20-years/ African leaders have just concluded a mini summit in Luanda, Angola, to discuss the conflict in DRC and the diplomatic showdown between South Africa and Rwanda. It is reported, as usual, that a "Luanda Declaration" was signed, and President Zuma and President Kagame "agreed" to talk to "resolve" the impasse between their two countries. The latest quarrel between South Africa and Rwanda is due to the assassination of Colonel Patrick Karegeya in South Africa on 31/12/2013 and another attempted assassination on General Kayumba Nyamwasa a couple of weeks ago. Is this new ground for hope, or it is the usual diplomatic hype, postponing the problem to a later date? This writer firmly believes it is the latter. A good foreign policy champions, defends and protects a country's ( read people's) national interests. It seeks friends and...

[AfricaWatch] Even some Israelis are questionning why they are supporting a murderer, Kagame!

  http://glpost.com/rwanda-leader-paul-kagame-gets-jewish-embrace-human-rights/ Great Lakes Post Website: http://www.glpost.com Facebook:  https://www.facebook.com/greatlakespost Twitter: Great Lakes Post@greatlakespost __._,_.___ Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1) ---------------------------------------------------------- The Voice of the Poor, the Weak and Powerless. More News: http://changingaf...

[RwandaLibre] Fw: *DHR* pétition à l' Union Européenne contre l'arrivée du criminel kagame

  ----- Forwarded Message ----- From: MUSABYIMANA JEAN DE DIEU <musajados@yahoo.fr> To: Democracy Human grpe <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; cliir Antoine <cliir2004@yahoo.fr>; CORWABEL ASBL <corwabel@gmail.com>; leprophete umuhanuzi <lepropheteu@yahoo.com>; ijwiryarubanda ijwiryarubanda <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com> Sent: Monday, 31 March 2014, 11:34 Subject: *DHR* pétition à l' Union Européenne contre l'arrivée du criminel kagame   Soutenez les étudiants en signant contre l'arrivée du plus grand criminel de l'histoire de l'humanité à Bruxelles. signer ici svp!: https://secure.avaaz.org/fr/petition/LUnion_Europeenne_Conseil_de_securite_de_lONU_Contre_la_visite_du_Hitler_Paul_Kagame_le_criminel_a_la_tete_du_Rwanda/edit   L'Union Européenne.  Conseil de sécurité de l'ONU: Contre la visite du Hitler...

[RwandaLibre] Re: EVODE Uwizeyimana nommé VP - amezi atandatu!

  Nyirubwite "Maître" Evode Uwizeyimana yarabyivugiye ko kontaro ye izamara amezi atandatu. Ubwo iyo comisiyo nayo izamara amezi atandatu. Ngira ngo kandi mwiboneye igisubizo cya Barreau ya Québec yemeza ko "Maître" Evode Uwizeyimana atigeze aba avocat muri Kanada! Ahasigaye ababishoye mwatwohereza cya gisigo cya "Maître Corbeau Et Le Renard". -- SIBOMANA Jean Bosco Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999 ***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)*** __._,_.___ Reply via web post ...

[RwandaLibre] Fw: *DHR* RADIO IMPALA.

  ----- Forwarded Message ----- From: Theobald Gakwaya <tgakwaya@yahoo.com> To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Sent: Friday, 28 March 2014, 19:31 Subject: Re: *DHR* RADIO IMPALA.   Abatekereje gushyiraho Radio yo kumara abaturage ubwoba ngo baharanire uburenganzira bwabo bagize neza cyane Ariko se niba barabwiye uwo mugiraneza ko Radio Impala ari iyo gufasha opposition politique Rwandaise kugira acces kuri Medias Noneho yaba yarabaye umwihariko w'amashyaka amwe gusa bigenze bite? Mbese ariko byagenze nta buriganya bwo bwaba burimo? Mbese uwo mugiraneza yaba yari agamije gufasha gusa plateforme RNC-FDU-Amahoro Congres? Nimukomeze kutuvunguriraho natwe tumenye ukuri, Rwaka On Friday, March 28, 2014 2:06 PM, "majaribu1987@yahoo.fr" <majaribu1987@yahoo.fr> wrote:   ...

[RwandaLibre] Re: Iyumvire aho Radiyo Flash FM itangaza ko amakuru yizewe yemeza ko Jeannette Nyiramongi Kagame ariwe uzasimbura umugabo we mu w' i 2017!

  Komera Agnes.   Kiriya kiganiro cyahise kuri Radio Flash FM naracyumvise ariko nasanze nta gishya kiri mo, ari propagande isanzwe ya FPR igamije gushyushya imitwe y'abantu ngo bareke gutekereza ku bikorwa bindi bishobora kuzahura uRwanda muri rusange.   Njye yaba Jannette yaba Habumuremyi ndetse n'undi wese uzava muri RPF simpamya ko azatsinda amatora yo muri 2017.   Nemeranya n'iyi Raporo ya AFRICOM k' uRda yo muri 2011 aho ivuga ko RPF yamaze urwayo, ko rero yagombye kujya ku ruhande, ikareka n'abandi bakayobora.   Pour votre info:   Excerpts from: Rwanda : assessing risks to stability By Jennifer G. Cooke Center for Strategic & International Studies Washington, DC   June 2011 ( http://csis.org/files/publication/110623_Cooke_Rwanda_Web.pdf )   ======================================= "The elections in 2017 could be a moment for a significant pol...

[RwandaLibre] Re: (pour Madame Vidal) : « Le Rwanda est stable, mais à quel prix ? »

  Mme Vidal La première caractéristique d'un blanc menteur c'est de faire comme si la tragédie rwandaise avait commencé le 6 Avril 1994, et de chercher les preuves là où elles ne sont pas, c'est-à-dire au détour de petites phrases prononcées par des personnes qui ne maîtrisent pas la langue, qui étaient enflammées ou qui sont malmenées par leurs interrogateurs. Quand vous parlez de planification du génocide, vous oubliez ceux à qui il a profité et qui avant tout le monde ont commis des exactions contre la population civile. La rancœur accumulée par les hutus contre les tutsis a été notamment été favorisée par le nettoyage ethnique opéré par le FPR dans les régions de Byumba et Ruhengeri, ce qui a eu pour résultat, un million de réfugiés entassés aux portes de Kigali. Parler du génocide et omettre de parler de cette situation est un mensonge par omission. Disons comme vous l'affirmez que l'attentat n'a...

[RwandaLibre] Re: *DHR* Claudine Vidal s'est réveillée en disant: "Et moi aussi, et moi aussi"

  Depuis les   5 dernières   années, les experts sur le Rwanda n'écrivent plus des livres sur le génocide rwandais. La plupart ont disparu parce qu'ils ont honte de leurs écrits sur le Rwanda considérant que certains éléments de la vérité sur le Rwanda sont maintenant connus   ou que le Rwanda avec son   dictateur   Kagame sont   vus d'une manière  différente. Mme Vidal est en train de les rejoindre. From: Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Sent: Friday, 28 March 2014, 15:18 Subject: Re: *DHR* Claudine Vidal s'est réveillée en disant: "Et moi aussi, et moi aussi"   Mme Vidal, Pourquoi ne reagissez-vous pas aux nombreuses reactions qu'a suscite votre interview? J'attends tjrs de lire votre reaction aux reactions des netters...

Why Africa Realities Media Is Different

Africa Realities Media speaks to Africa and to the developed world. Many abuses facing African people are committed by African states and ruling elites, but they are often protected by international silence, lobbying, public relations, trade interests, migration deals and unequal global accountability. While governments pay lobbyists to present a good image abroad, ordinary African people continue to face violence, hunger, disease, poverty, repression and exclusion. We challenge the normalisation of African suffering and demand equal truth, equal justice and equal protection.

Pourquoi Africa Realities Media est différent?

Africa Realities Media s’adresse à l’Afrique et au monde développé. De nombreux abus subis par les peuples africains sont commis par des États africains et des élites dirigeantes, mais ils sont souvent protégés par le silence international, le lobbying, les relations publiques, les intérêts commerciaux, les accords migratoires et une responsabilité mondiale inégale. Tandis que des gouvernements paient des lobbyistes pour présenter une bonne image à l’étranger, des Africains ordinaires continuent de faire face à la violence, à la faim, aux maladies, à la pauvreté, à la répression et à l’exclusion. Nous contestons la normalisation de la souffrance africaine et exigeons une vérité égale, une justice égale et une protection égale.

BBC News

Policy and Systems Change

Our work is designed to trigger debate, discomfort and action. We do not only expose injustice; we work for policy and systems change. We want governments and institutions to address the root causes of inequality, disadvantage, discrimination, exclusion and barriers affecting African people. We believe lasting change must be shaped by people with lived experience.

Exposing Injustice in Africa

Africa Realities Media is an independent African accountability platform based in London. We report, analyse and challenge the systems that shape African suffering, silence African victims and protect abusive power. We are not here to repeat diplomatic language. We are here to ask the questions that are often avoided: why are African deaths treated as normal? Why are African victims given less urgency? Why are governments that imprison, exclude, displace or kill their own people protected when they serve powerful international interests?

Africanews

Africa Realities Media gives space to writers, researchers, experts, activists, community voices, campaigners, analysts and people with lived experience who want to contribute thoughtful, responsible and courageous content about the changes needed in the region, as well as the political, economic, cultural and social African realities that are often ignored, minimised or misrepresented. Our articles and videos aim to encourage debate, raise awareness, stimulate critical thinking and support reflection. We seek to help people in the Great Lakes Region understand their rights to human rights, development and wellbeing, while also encouraging decision-makers to be more transparent, responsive and accountable.

Recent Posts

Appel à contributions

Sensibilisez le public aux causes qui vous tiennent à cœur. Prenez part au changement que vous souhaitez voir émerger. Aidez à combattre l'injustice partout où elle se manifeste.

Africa Realities Media accueille des articles originaux, analyses, tribunes, réflexions communautaires et commentaires fondés sur des faits concernant la région des Grands Lacs africains, ainsi que les questions liées à la justice, aux droits humains, à la gouvernance, aux conflits, à la paix, aux réfugiés, aux ressources naturelles et à la responsabilité publique en Afrique.

Nous accueillons également les annonces concernant de nouvelles ou d'anciennes publications liées à nos domaines d'intérêt. Vous pouvez annoncer gratuitement votre publication, notamment un livre, un rapport, une étude, un article académique ou tout autre travail pertinent.

Les articles doivent être rédigés en anglais ou en français et ne doivent pas dépasser 1 500 mots.

Veuillez inclure le nom complet de l'auteur, qui sera publié avec l'article s'il est accepté.

Avant de soumettre votre article, veuillez d'abord lire nos pages du site web afin de vérifier si votre article correspond à nos priorités éditoriales, à nos thèmes et à nos domaines d'intérêt.

Si vous avez un article, un commentaire ou une annonce de publication à partager avec un public plus large, veuillez l'envoyer par email à :

africarealitiesmedia@gmail.com

Nous étudierons la possibilité de publier gratuitement les articles et annonces de publications appropriés s'ils répondent à nos critères éditoriaux, notamment la pertinence, la clarté, l'originalité, l'intérêt public, le respect des communautés concernées et l'utilisation responsable des informations et des preuves.

Les articles sont publiés tels qu'ils sont soumis s'ils répondent à nos critères et à notre politique éditoriale. Nous ne procédons pas à une modification supplémentaire de votre article avant sa publication.