Skip to main content

[RwandaLibre] Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ibyatangajwe na Jean-Baptiste Mberabahizi

 


Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ibyatangajwe na Jean-Baptiste Mberabahizi

Kigali, kuwa 26 Mutarama 2014.
ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA ABARWANASHYAKA BARYO, INSHUTI N'ABANDI, KWITONDERA NO KUDAHA AGACIRO INYANDIKO MPIMBANO ZITANGAZWA N'ABIYITIRIRA INZEGO Z'UBUYOBOZI BW'ISHYAKA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014 nibwo hasohotse inyandiko yuzuye ibinyoma isohowe n'umuntu witwa « Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste». Muri iyo nyandiko Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste yiyise Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ngo akaba n'Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Muri iyi nyandiko yavugaga ko intumwa z 'umuryango w'abibumbye zishinzwe iby'uburenganzira bwa muntu ngo zabonanye n'abayobozi b'ishyaka ba FDU-Inkingi bakorera i Kigali aribo Twagirayezu Fabien na Irakoze Flora.
Ikibabaje kurushaho kandi kinatangaje muri ibi binyoma by'uyu «Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste» ni uko uretse no kubeshya, yanageretseho no kubeshyera imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch na Amnesty international avuga ko iyi miryango ariyo yaherekeje Bwana Twagirayezu Fabien na Madamu Irakoze Flora ngo bagiye kubonana n'izi ntumwa za LONI ziri i Kigali.
Ugendeye kuri iki kinyoma cyonyine biroroshye guhita umenya uwo uyu Jean-Baptiste Mberabahizi ariwe n'uwo akorera, kubera ko bitumvikana ukuntu ashobora kubeshyera iyi miryango mpuzamahanga akavuga ko yakoze igikorwa runaka kandi ataribyo. Ibi birerekana ku buryo budasubirwaho izindi nyungu abifitemo, akanerakana ko agamije no guharabika iyi miryango ayibeshyera ibyo itakoze, ibi bikaba bibabaje cyane!
Ikindi ni uko muri uyu mubonano Jean-Baptiste Mberabahizi yihanukiye agashyiramo Madame Irakoze Flora. Nyamara Flora amaze igihe kirenga amezi abiri atajya ahagaragara, kubera guhigwa bukware na Leta ya FPR-Inkotanyi aho ishaka kumutura umujinya kubera ko yabaye umwe mu banyeshuri bandikiye ibaruwa Misititiri w'Intebe mu mwaka ushize wa 2013 bamusaba guhindura icyemezo cyo gukuraho inguzanyo za « bourse » cyari cyafatiwe abanyeshuri b'abakene biga muri za kaminuza za Leta. Iyi baruwa aba banyeshuri bandikiye Minisitiri w'Intebe ikaba yaratumye iki kibazo gisakuza kugeza ubwo Leta yivuguruje ikemera kutanga ayo mafaranga. Byabaye ngombwa ko Madamu Flora Irakoze ahunga kubera umugambi wari uhari wo kumugirira nabi hamwe n'abagenzi be bazira iyi baruwa. None dore uyu Mberabahizi w'umushinyaguzi ati: « Irakoze Flora arimo gukora ibiganiro n'abahagarariye umuryango w'abibumbye bari i Kigali » ! Ibi nibyo byerekana nta gushidikanya uwo uyu mugabo Dr. Mberabahizi akorera n'icyo agamije.
Ikindi umuntu yakwibutsa abasomye ubwo butumwa bw'ubuhimbano ni uko ishyaka FDU-Inkingi, ubuyobozi bukuru bwaryo bukorera i Kigali, kandi kugeza uyu munsi bukaba bugikuriwe n'Umuyobozi Mukuru wabwo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi akaba ari Bwana Sibomana Sylvain. Ikindi ni uko hanze y'imbibi z'igihugu cy'uRwanda ishyaka riyoborwa na Komite Mpuzabikorwa iyo Komite ikaba ikuriwe kugeza magingo aya na Bwana Nkiko Nsengimana. Mu bantu bamufasha kuyobora iyi Komite Mpuzabikorwa nta muntu n'umwe urimo witwa Mberabahizi Jean Baptiste.
Nibyo koko abayobozi benshi batandukanye barimo n'abo ku rwego mpuzamahanga ntibashobora kuza mu Rwanda ngo bagende batabonanye na Komite Nshingwabikorwa y'ishyaka FDU –Inkingi ikorera i Kigali ndetse bakanyuzamo bagasura n'Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, aho afungiye azira impamvu za politiki muri gereza nkuru ya Kigali, izwi cyane kw'izina rya « 1930 », ariko ibi iyo bibaye ngombwa ko bishyirwa mu itangazamakuru bigomba gukorwa n'ababifitiye ububasha.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko inyandiko z'uyu mugabo Jean-Baptiste Mberabahizi ndetse n'iza bagenzi be bafatanyije zifatwa nk'ibinyoma bigamije gusebanya ndetse no gutoba intambwe imaze kugerwaho yo kubohora rubanda rutsikamiwe.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi ko bariya bantu bahagarariye Human Rights Watch na Amnesty international baabeshyewe ndetse n'imiryango bahagarariye, kwihangana no kutazongera guha agaciro impuha zikorwa n'abataryifuriza amahoro.
Ishyaka FDU-Inkingi rirangije risaba cyane cyane abarwanshyaka baryo kwima amatwi ababarangaza ahubwo imbaraga nyinshi zigashyirwa mu kureba uburyo bwose bwafasha mu kubohora abanyarwanda barembejwe n'igitugu cy'ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Mw'izina rya FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'agateganyo

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

OIF : Louise Mushikiwabo, une candidature embarrassante pour un troisième mandat de trop

C'était en novembre 2025, à Kigali. En marge de la 46e Conférence ministérielle de la Francophonie, Louise Mushikiwabo prenait la parole avec l'assurance de celle qui n'a rien à craindre : de nombreux pays, affirmait-elle, lui avaient demandé de se représenter. Spontanément. Naturellement. Unanimement presque. Sauf que les faits racontent une tout autre histoire. L'annonce qui ne devait pas avoir lieu si tôt Novembre 2025. Le Centre de Conventions de Kigali accueille plus de 400 délégués des 90 États membres de l'Organisation internationale de la Francophonie. Le thème officiel porte sur les femmes et l'égalité des genres, trente ans après Pékin. Mais en marge des séances plénières, c'est une autre affaire qui agite les couloirs : Louise Mushikiwabo vient d'annoncer qu'elle souhaite briguer un troisième mandat. L'annonce est prématurée. Délibérément. Les candidatures ne ferment qu'en avril 2026. Aucun autre pays n'a encore ...

Pourquoi les sanctions américaines ne fonctionnent pas contre le Rwanda

Pourquoi Paul Kagame a ignoré les sanctions américaines et la Résolution 2773 du Conseil de sécurité de l'ONU Entre février 2025 et mars 2026, le Trésor américain a imposé deux séries de sanctions ciblant directement la machine de guerre du Rwanda dans l'est du Congo : d'abord James Kabarebe, ministre d'État rwandais et principal intermédiaire du régime auprès du M23, puis les Forces de défense rwandaises en tant qu'entité, ainsi que quatre de leurs hauts responsables. Chacun des individus sanctionnés est demeuré en poste. Les FDR ne se sont pas retirées. Cette analyse examine pourquoi les mesures de Washington n'ont pas modifié la conduite du Rwanda — et pourquoi, selon les propres mots de Kagame, elles sont rejetées comme l'œuvre des « simplement stupides ».     Introduction : des sanctions sans conséquence La campagne de sanctions de Washington contre les opérations militaires du Rwanda dans l'est du Congo s'...

Paul Kagame: “We refuse to remove defensive measures"

Paul Kagame Refuses to Implement the Washington Accords and UN Security Council Resolution 2773: Analysis and Implications In an exclusive interview published on 3 April 2026, President Paul Kagame of Rwanda openly confirmed that Rwandan forces are deployed in eastern Democratic Republic of the Congo, rejected calls for their withdrawal, dismissed US sanctions as illegitimate, and signalled clear satisfaction with the current military status quo. This briefing examines what Kagame said, what his remarks mean for the Washington Accords, and what concrete steps the United States must now take if it wishes to restore credibility to its diplomacy in the Great Lakes region. Introduction: A Confession Wrapped in Grievance The interview, conducted by François Soudan and published in Jeune Afrique on 3 April 2026, is one of the most candid public statements Paul Kagame has made on Rwanda's military role in the DRC. Its significance does not lie in revealing something previously unknown. Th...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute