Skip to main content

About Africa Realities Media

Latest Analysis

Independent analysis, commentary and investigations on Africa, the Great Lakes Region and international accountability.

[RwandaLibre] Rwanda: Bamwe mu banyarwanda babona bate ifungwa ry’abasirikare bakuru?

 

Bamwe mu banyarwanda babona bate ifungwa ry'abasirikare bakuru?

RUSAGARA BYABAGAMBA

Nyuma y'ifungwa ry'abasirikare bakuru mu Rwanda barimo Brig Gen Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, na Capitaine David Kabuye ndetse n'itotezwa, kubuzwa amahwemo no gutegekwa gusaba imbabazi kw'abandi bantu bari bakomeye muri FPR nka ba Lt Col Rose Kabuye, Lt Col Dr Richard Masozera, Mary Baine, Emma Camarade, Tharcisse Karugarama, Christine Umutoni, Connie Bwiza, Hope Murera, Consolata Rusagara, Immaculée Uwanyirigira, Anne Gahongayire, Jacques Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Gen Sam Kaka, Joy Mukanyange ututonde ni rurerure… Ubwanditsi bwa The Rwandan rwifuje kumenya uko abanyarwanda babona iki kibazo cyane cyane abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda.

twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana: (umuyobozi wungirije w'ishyaka FDU-Inkingi) yagize ati :

Mbona ari gahunda isanzwe ya perezida Pahuro Kame yo kwigizayo uwo ariwe wese wagaragaza kutabona ibintu kimwe nawe.

akishuliAbdallah Akishuli: (umukuru w'ishyaka Urukatsa) yagize ati:

Ifungwa ry'abasirikari bakuru ba RDF risobanura ubwoba umunyagitugu Paul Kagame afitiye impinduramatwara ishobora kuvuka umunsi uwo ariwo wose. Ikimutera kwikanga igiti akikanga ibuye ni uko nawe amaze kumenya neza ko arambiranye bityo akaba yagira amakuru amwereka ko no mubari munda y'ingoma harimo abinubira ukugundira ubutegetsi bwe ndetse bamwe bakaba babasha kumwereka muburyo butaziguye ko atariwe kamara. Ubu bwoba bwe kandi bugaragaza ko atakimetriza inzego z'iperereza nk'uko byari bimeze mumyaka ishize. Bikaba binagaragaza kandi ko umubano we n'abambari be bakomoka cyangwa se bayobora ibihugu by'ibihangange utameze neza. Muri make ameze nk'igiti gihagaze ariko imizi yarariwe n'umuswa kera kuburyo uwacyegamira wese cyahirima.

gahundeChaste Gahunde: (umunyamabanga mukuru w'ishyaka ISHEMA RY'U RWANDA) yagize ati:

Icyo ibi bisobanuye ni uko Kagame ageze kure aho atagishobora kumenya inkoramutima n'umwanzi we haba mu gisirikare ndetse no muri FPR. Muri politiki ikosa rikomeye kurusha ayandi ni ugufata umwanzi ukamwita umukunzi cyangwa se umukunzi ukamwita umwanzi kuko biganisha ku gutsindwa. Ibi ni byo Kagame yibereyemo kandi yaba abikora abizi, cyangwa se abikora ari amaburakindi ntibizabura kumugaruka. Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Paul Kagame n'uburyo afatamo ibyemezo, bakunda gukeka ko afite uburwayi bwitwa psychosis bukaba aribwo butuma nta muntu akizera kandi akiyemera ko ari we wenyine ushoboye gukora ikiri icyiza.

ambrose-nzeyimanaAmbrose Nzeyimana: (umunyamakuru w'ikinyamakuru Rise Continent) yagize ati:

Sinibuka umubare w'abafunzwe. Nibihangane. Bazaburanishwa n'ubucamanza bwa Paul Kagame. Nubwo wenda bo barenganywa, bo baracyarimo umwuka. Bashobora gufungwa bagakomeza kubaho by'imfungwa. Mu Rwanda hari ndetse abashobora ku bibonamo amahirwe yo gukomeza guhumeka umunsi utaragera. Abo nshaka kuvuga ni nka bariya bishwe imirambo yabo ikaza kuboneka mu kiyaga cya Rweru, ibihumbi n'ibihumbi byakukumbwe kuva mu kwa gatatu k'uyu mwaka muri za Ngororero n'ahandi mu turere tw'amajyaruguru y'u Rwanda byaburiwe irengero [wenda imirambo yabo yo yaheze hasi mu mazi y'imigezi n'ibiyaga], z'iriya mfungwa zitabarika zishwe n'imiriro yatejwe n'ubutegetsi k'ubushake muri za prisons, abantu bakomeje kurigiswa, aba bose nibo bari bakwiye kuririrwa kurusha bariya basirikari. Ibyabo byo bijyane n'ubutegetsi buri kwikora munda, bushyira hanze ibyo bwumva bitajyanye n'imigambi yabwo. Cyakora yaba imiryango y'abo basirikari ndetse n'iy'abarigishijwe, yemwe n'abanyarwanda b'ingeri zose babona aho igihugu kigeze, twese dukwiye guhaguruka tukagitabara uko dushoboye. Naho ubundi kiraducika – abakirimo n'ibikirimo-, turangariye ibitagifiye akamaro. Kandi benshi ntibibwireko baba barikugirira neza abo bazasiga inyuma igihe cyabo cyo gutabaruka kw'isi kigeze.

jean paulJean Paul Turayishimye: (umuvugizi w'Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Abasirikare bakuru barafungwa kuko batanyuruzwa nk' abandi, ariko abasirikare bo murwego rwa junior bo baricwa, abandi bakaburirwa irengero kuko baba batari kurwego rw' igihugu ntabwo bavugwa, ndetse n' imiryango yabo iterwa ubwoba kuburyo ntanuwemerewe kuvuga ko uwe yaba afunzwe, cg yabuze, bityo bagasigara biyambaje iyo mu ijuru, kuko ntahandi baba bategereje ubutabera. Ingoma zose zigeze mubihe byazo byanyuma, zitwara muri ubu buryo. Ziraryana, kuko Kagame aba azi neza ko ibyo arimo gukora ari bibi, agashaka gusa I cyatuma abantu batabikemanga. Ikiragarira buri wese nuko President Kagame abona ko ibintu byamukomereye, nta assurances afite ko yazabona mandat ya gatatu akeneye cyane, agatangira gukeka abo yita ko baba batamwiyumvamo. Agatangira kujya muma zimwe, ngo mbese mukabari kwa kanaka nibande bahanywera, bavuga iki , n' ibindi… Nawe se, umugabo wa Rose Kabuye ngo yari atunze imbunda, abana na colonel munzu, ntiyafashwe ayibisha, ayikangisha abaturage cg se Ikindi cyaha kajyanye nimbunda. Abo basirikare rero bakuru nabato bose yarababeshye ko ashaka amahoro na demokrasi mu Rwanda, amarisha abandi batari bacye ngo bararwanira demokrasi, none iyo abarebye mumaso agira ikimwaro, agaca iyubusamo, ariyo kubika no kubafunga. 

HimbaraDr David Himbara: (mukuru wa Colonel Byabagamba akaba na muramu wa Gen Rusagara)  yagize ati:

Ntitukanyagiranwe n'abandi ngo tuvuge ko ari twe dutose twenyine, hari abanyarwanda barenga miliyoni 11 nabo bari mu bibazo bikomeye ndetse birenze ibyacu. Sibwo bwa mbere Perezida Kagame afunze abasirikare bakuru kandi abo afunga bose ntabwo abaziza ko bafite abavandimwe mu batavuga rumwe na Leta.

10620594_318582624986720_3802935956949870246_nKayumba Rugema: (umuyoboke wa RNC uba muri Norway) yagize ati:

Kuri njye ifugwa ry'abasirikare wongereho bakuru rikurikiranye n'intumbi z'abandi mu biyaga no mu migezi, Ifugwa n'ifungurwa ry'abayobozi bakuru nk'uwahoze ari Ministre w'intebe Habumuremyi, Amb. Mutaboba n'abandi bajyanywe guhatwa ibibazo. Nka Tito Rutaremara barangiza bagahabwa amabwiriza yo guhakana ko batafuzwe, abandi bakababwira kwitandukanya n'ababo bari muri opposition nka RNC bigaragaza ibi bikurikira: 1.Imbaraga nyinshi n'igitutu Kagame arimo guhura nacyo imbere n'inyuma y'igihugu, 2. Ntawe akizera mubamwegereye ku buryo ababonamo abamurwanya, ibibikaba bimuzanira guhuzagurika akica buri kimuciye imbere azi ko kiribumuhitane! 3. Iyo urebye ibyaha abafuzwe bose baregwa bisa nk'ibyo barega abatavuga rumwe n'ubutegetsi bivuze ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi batera ubwoba Kagame bamwegereye cyane kandi bari kure cyane ibyo bikaba byazanaba impamo igihe bashobora no kaba bamuri hafi ntabimenye! 4. Iyo urebye abasirikare bakomeje gufugwa ni ikimenyetso kuri bamwe bitwaza politiki y'amoko ko FPR nako Kagame atibasira abahutu gusa ndetse n'abatutsi atabarebera izuba. Mu magambo make akiriwe kataraye ni ingoma ya Kagame n'abicanyi be!! Sinasoza ntanavuze kubategekwa kwitandukanya n'abavandimwe n'inshuti, guhakana ko badafuzwe cyagwa bakoreye iyicwa rubozo na Kagame ubwe kuko ubu abenshi niwe ubikubitira ni ukuvuga ko abantu bavuga ibyo batemera habuze ubavana mu bwoba!

Bakunzibake-AAlexis Bakunzibake: (umukuru wungirije wa PS Imberakuri na FCLR-Ubumwe akaba n'umwe mu bayobozi ba CPC) yagize ati:

Nibyo koko muri iyi minsi abasirikari bakuru bari gufungwa bashinjwa ibyaha umuntu atabura kwita ko ari ibihimbano,kubafunga nta kindi bivuze usibye gutera abaturage ubwoba kuko umuturage ubona bafunze Jenerali bamushinja ibinyoma nka biriya bituma umuturage abona ko we ntacyo aricyo kuburyo ateye hejuru gake yakwicwa. Ubundi aba basirikari bose kimwe n'abandi bicwa cyangwa batagezwa imbere y'inkiko bazira kuba haraho bahurira n'abatavugarumwe na FPR Inkotanyi,kubera ko FPR itiyizera ikora ibishoboka byose kugirango itere ubwoba buri wese. Ariko bigeze kure kuburyo nubwo leta yibwirako itera abantu ubwoba ahubwo bararushaho kubushira,ikindi ntabwo abasirikare nabo duhamya ko bazakomeza kwemera gufungwa gutya noneho bikaba akarusho gufungwa n'abo bakoranaga kandi barengana. Aha abasirikare bagomba kumenyako urutonde rw'abagomba gufungwa ari rurerure cyane kuburyo ubwabo nibatirwanaho bazisanga muri gereza bose cyangwa abadafunzwe bagahunga. Ubufatanye bw'abanyarwanda twese bugomba gusezerera ingoma y'igitugu iyobowe na FPR Inkotanyi.

condo gervaisCondo Gervais: (umwe mu bayobozi b'Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Iyo bigeze aha umuntu aribaza mwebwe basilikare mweyemeje kurengera u Rwanda n'abanyarwanda, niba mutabasha kwirengera ubwanyu, aho ibyo kurengera abanyarwanda byo murabikora cyangwa muzabikora uko byakabaye? Mu yandi magambo, niba mutabasha kwihesha agaciro mutagombye gusaba imbabazi z'ibyaha mutakoze, aho abo banyarwanda muzabasha kubasubiza agaciro bambuwe izuba riva?

mulindahabi

Jean Claude Mulindahabi: (umunyamakuru w'ikinyamakuru VEPELEX) yagize ati:

FPR ifite ibibazo, ibyo ni ibisanzwe, nta mugabo udahura n'ibibazo, inzira yo kubikemura nibakomeza kuyibeshyaho, bizaviramo ishyaka gusenyuka. Simbibifuriza. Sindi umunyapolitiki, ngerageza nk'undi muturage usanzwe gusesengura ibyo abakora politiki bavuga, bakora. Ntibakwiye gukomeza kwibeshya ku mwanzi. L'ennemi ce n'est pas l'autre, c'est soi-même. Ni ukuvuga ngo burya umuntu akwiye kujya yisuzuma akareba niba atari we ubwe wikururira ibibazo aho kwibwira ko abiterwa n'abandi.

umucikacumuUmunyarwanda uri mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:

Nta gihe Kagame atafunze abasirikare ndetse akanabakubita. Kandi ni mu gihe kuko uwigize agatebo ayora ivu. Bariya basirikare biyemeje kuba imbwa kandi nta wabuza shebuja w'imbwa kuzishumika. Nta mpamvu yo kubafata nk'imfungwa za politiki kuko nta politiki bigeze bakora itandukanye n'iya Kagame. Gusa nk'uko bigendera abandi, umunsi wabo wo guhura n'ibyo abandi bagiye bahura na byo bo bigaramiye ahubwo batanga amashyi wageze. Nta mpamvu rero mbona yo guterwa impungenge n'uko bafunze abasirikare ejo barafunze Kizito bamwe ntibagire impungenge, Ingabire, Ntaganda, Mushayidi n'abandi barafunzwe ntihagire ubitaho, ndetse Rwisereka we akaba yaranishwe abantu bagasa n'ababona ko nta kibazo kuko atavuye Uganda.

munyampetaJean Damascène Munyampeta: (umunyamabanga nshingwabikorwa w'ishyaka PDP-Imanzi) yagize ati:

Ifungwa n'itotezwa ry'abamwe mu bikomerezwa bya FPR si igitangaza kuri jye kuko niko bavuga mu kinyarwanda ngo umurozi arashyira ikikora mu nda. Iyo nibutse FPR ikigera mu Rwanda muri 94 ukuntu abenshi babonaga izategeka u Rwanda ubuziraherezo, ndavuga nti burya nta gahora gahanze koko. Umuntu nka Rose Kabuye wari Imana muri Kigali, yica agakiza, atwirukana muri Kigali ngo tujye gushaka permi de residence kandi nawe ntayo yazanye, none bamwandagaje ku gasozi. Iyi si ntigira inyiturano. Ngarutse kuri FPR ubwayo, ibi birimo kuba ni ikimenyetso ko itakibaho. None se FPR itarimo Bihozagara, ifunga Bizimungu pasteri, ikica Karegeya, igahiga Nyamwasa, ikamaganwa na Rudasingwa na Gahima, ikaba ifunze David kabuye na bagenzi be, murumva ikibaho koko ? Binyibukije inyandiko ya Kris Berwouts ubwo yavaga mu Rwanda muri 2010 (http://www.musabyimana.net/uploads/media/Rwanda_les_fissures_dans_le_miroir_03.pdf), icyo gihe, iyi nararibonye yavugaga ko FPR yabaye nk'indorerwamo yamenetse, ko ibona umwanzi ahantu hose. Ibi rero si bishya ariko biragaragaza ko n'ibyari ibimene bimaze kuba ubushingwe. Icyo tugomba kwibaza ni ukuntu u Rwanda ruzamera nyuma y'ingoma ya FPR kuko yo yarangiye. Sinarangiza ntongeye kugira inama abantu basigaye muri FPR mbabwira ko iyo ngwe barimo kwagaza umunsi yabariye cyangwa ikabarira abana ntibazagirengo ntibabwiwe. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

mukamana christineChristine Mukama: (umwe mu bayobozi b'abategarugori b'ihuriro nyarwanda RNC) yagize ati:

Nibyo koko tumza iminsi dusoma mu binyamakuru ukuntu Leta y'u Rwanda yibasiye gufunga abasirikare bakuru! Biteye ubwoba, kuko umuntu wese yibaza koko niba bariya bantu nta karangane benshi muribo bari kuhagirira? Reka tuvuge ko bishoboka kuba baraguye mu makosa yatuma bafungwa, none se kubakoza isoni kuriya babatwara mu mapingu bambaye na uniform y' "Agaciro" gakomeye ya gisirikare byo bigamije iki? Njye mbona iriya Guverinema iba yikoza isoni ubwayo, igatesha n'agaciro igihugu cyose! Ingabo n' iz'igihugu ntabwo ari ingabo za Perezida agomba guhana nk'abakozi bakora mu gikoni cye?? Mwebwe se hari ahandi mwabonye aba Generali mu mapingu imbere y'itangazamakuru? Mbese ntibagira urukiko rukuru rwa gisirikare bakagombye kujyanwamo mu cyubahiro kabone n'ubwo baba bakoze amakosa ayo ariyo yose yabafungisha? Mbese ko Perezida nawe ari umusirikare mukuru muribo, umunsi yakosheje( niba atarakosa), umunsi n'ubudahangarwa bwamuvuyeho nawe azagenzwe kuriya?? Banyarwanda rwose ubu turaganahe? Nyamara ngo" Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!" Hari abavugako u Rwanda ruyobowe n'amabandi yitwaje intwaro, tukagirango n'ugutukana, ariko ubirebye neza usanga umugani ugana akariho! Ese buriya baziko bariya bafungwa atari abavandimwe babo, cyangwa bacu? Nonese imiryango yabo ibona biriya, harya ubwo yakomeza gukomera amashyi abidishyi? Kereka niba nta mutima ubabara ukibarimo! Birababaje kumva ngo Coloneli kananaka afungiwe amazimwe? Ndashaka kuvuga amagambo ngo adashyigikiye Guvernema ayo ariyo yose ngo bavugiye mu kabari cyangwa mu mago! Ubwo se icyo ni igihugu barimo cyangwa cyahindutse "Police Etat?" Aho umuntu adashobora kuvuga n'icyo ashaka, police ikaba ikugendaho kugeza no mu buriri uryamyemo ikamenya icyo uhavugiye kandi ukakizira! Uwapfuye yarihuse! Basirikare bakuru ba Leta y'u Rwanda mwagombye namwe kwiga imigambi mishya yo kwirengera cyangwa mugahunga nkatwe twese, naho ubundi mwese mushiriye mu buroko cyangwa tuzumva mwageze mu kiyaga cya Rweru! Leta nishyireho ubucamanza bw'intabera n'itangazamakuru ryigenga bareke ryisanzure nko mu bindi bihugu byose, ukosheje aburanishwe kandi mu cyubahiro"Human dignity" Twebwe mw'Ihuriro Nyarwanda, Abari n'Abategarugori ntabwo dushyigikiye ikozwa soni, iyica rubozo, igandagurwa n'ibindi byose Leta ya Paul Kagame ikomeje gukorera abavandimwe bacu, abana bacu, ababyeyi bacu baba basirikare cyangwa basivili. 

kayitare RNCClaude Marie Bernard Kayitare: (umunyamakuru wa Radio Itahuka ku mugabane w'Afrika) yagize ati:

Ndumva mubivuga mu kinyabupfura ngo ni IGIKORWA CYO GUFUNGA, mugira muti ni amahano n'ubwo nta gihe Kagame atakoze amahano nk'ariya, ariko ubu bwo yateye ibuye igisabo, yakoze mu nda y'ingoma. Biriya ni ikimenyetso simusiga ko ingoma irandukanye n'imizi, isigaye mo abayiyobotse (simvuga ubwoko) kuko HE Kagame ngo yabukuyeho! Yabaye cya gisiga cy'urwara rurerure rwimena inda. Ikizere mfite ni uko bariya bose bafungwa, abahunga n'abahunze, abishwe n'abahigwa ubu ngubu nibabyitwaramo neza, iyi yari opportunite yo kwegerana tutarebye ubwoko, inkomoko, igihe twahungiye n'ibindi byose tudahuje, maze tukisuganya tukabyaza umusaruro ibirimo kuba iwacu ubu. Ibyo mvuga twabyaza umusaruro ni byinsi cyane, uretse ibyo gufunga, guhungishwa igihugu, guhigwa bukware kw'abakirimo kwicwa kuri bamwe barozwe, abandi barashwe, abandi banizwe, abandi bashyizwe ku ngoyi bagatabwa mu nzuzi, hari gutwika n'andi mahano menshi byagombye kuba ibimenyetso duha amahanga tukayaka inkunga yo guhindura ibintu iwacu.

bamaraProsper Bamara: (umunyarwanda wahoze mu nzego z'iperereza ubu akaba akurikiranira politiki y'u Rwanda hafi) yagize ati:

Icya mbere bigaragaza ni uko Umutegetsi uliho (Umuyobozi w'igitugu uli ku butegetsi mu Rwanda) atangiye kugira ubwoba cyane kuko intwaro yo kubeshya amahanga ko mu gihugu nta kibazo gihari no kugira abanyarwanda ibikange ntihagire utinyuka kuvuga ko atamerewe neza, zitagifite amahirwe yo kurinda ubutegetsi bwe igihe kirekire. Amahanga yavumbuye ikinyoma kandi n'abanyarwanda batangiye kujya bavugira ahabona ko batishimiye ibikorwa n'ubutegetsi. Ibi bigaragara mu moko yose. Iturufu yo guteranya amoko nayo ntigikora cyane kuko nta bwoko wavuga ko bukishimiye Umunyagitugu n'ingoma ye ijana ku ijana, nta na mirongo itanu ku ijana. Ikindi hari abasilikali n'abahoze ari abasilikali benshi bali hanze y'igihugu cyangwa se mu gihugu kandi batishimye barwanya Leta, barimo abahoze mu ngabo ex-APR/ex-RDF, abahoze ari Ex-FAR, aba FDLR n'abandi. Ili funga rya hato na hato ry'abasilikali bakuru n'irigiswa ry'abantu ndetse n'inkongi z'umuriro, ni uburyo bwo kwereka abaturage ko ntawe ugomba kwibeshya ngo ashyigikire bamwe muli bariya bantu tumaze kuvuga baramutse bagize intambwe ikomeye batera mu kumurwanya. Ni ukubereka ko n'aba-generali bihaye kuvuga neza uwo adashaka abahitana nkanswe rubanda rwa giseseka. Iliya ni gasopo aha abanyarwanda ko azabamara nibiha kudaceceka ngo bemere ibyo akora byose. Aba basilikali bakuru bashobora kuba koko bavugana n'inshuti zabo zili hanze, aliko ashobora no guhitamo umubare runaka w'abantu bo kubeshyerwa kugira ngo atambutse message ye. Ubiguyemo nyine akaba ahuye na rwangendanyi, kuko kubana n'umu-dictateur niko bimera hagomba kubaho abarengana batari no mu ikosa. Ni uburyo kandi bwo kwereka abasilkali bandi bato ko akazinbeshya kakagaragaza ko katishimye kazaburirwa irengero byanze bikunze. Ibi byose ni ubwoba bubitera. Iyo ubwoba bukomeje rero habaho gusingira n'abo mu nzu imbere (ali byo bigezweho mu Rwanda), nyuma gato hakaba habaho kurimbura imbaga no koreka igihugu. Aliko twizere ko hazabaho gusubiza ubwenge ku gihe no kumva igikwiye.

manziAloys Manzi: (umwe mu bayobozi b'impuzamashyaka CPC) yagize ati:

Ikibazo cy'abasirikare bakuru bafunze cyagaragaje ko hashobora kuba hari imyumvire itandukanye muli bamwe mu basirikare bakuru b'igihugu. Mu gihe batarahamwa n' ibyo babarega twe tubafata nk'aho ari abere. Gusa dufite impungenge y'uko bashobora kutazabona ubutabera busesuye, kuko bamwe mu bayobozi bakuru bakagombye gutegereza imyanzuro y'ubutabera batangiye kwerekana aho babogamiye ndetse banibasira ku mugaragaro bamwe mu bafasha babo mu inama yari ihuriyemo abayobozi. Igihe kikaba kigeze cy'uko ubutabera mu Rwanda bwagaragaza ko bwigenga kandi bukanarenganura n'abandi banyarwanda baba bafungiwe ubusa n'abandi bagenda bahohoterwa hirya no hino mu gihugu.

 gallican GasanaGallican Gasana: (umwe mu bayobozi b'ishyaka AMAHORO) yagize ati:

Iyo ingoma/ubutegetsi butangiye gufunga abantu benshi cyane cyane abayiri iruhande, biba bigaragaza ibintu 2 by'ingenzi: 1.ubutegetsi bumaze kunanirwa kandi bufite ubwoba bwinshi kubera amakosa n'amarorerwa budasiba gukora. 2.Burya umuntu cyangwa abantu bashobora kwihangana igihe gito, ariko Hari aho bigera kwihanganira amarorerwa abakorerwa bikaba bitakihanganirwa na bose; nibwo rero utangira kubona ubugabo busumbye ubwoba benshi bagatangira guharanira uburenganzira bwabo.

PDRUhagarariye ishyaka PDR-Ihumure muri Afrika y'Epfo:yagize ati:

Abafungwa ni abafatanyije na Kagame ibyaha ariko akaba atangiye kubishisha kuko ingoma ye imaze gusaza kandi isazanye ibyaha byinshi byibasiye inyoko muntu. Kari FPR ni ugutsindwa bikabije kuko abanzi bagenda baba benshi muri uriya muryango wafatanyije kumena amaraso y'abanyarwanda. Ikindi kigaragara ni uko Kagame yiteguye kuzamena andi maraso yaba muri opposition cyangwa muri FPR imbere dukurikije amagambo mabi yavugiye mu nama ya FPR. Urubanza kubishe Karegeya ruri hafi gutangira muri Afrika y'Epfo narwo ruzongera amakimbirane muri FPR cyane cyane kuri Kagame ubwe. Ibi biragaragaza uburyo Kagame yifuza gusubiza igihugu mu bundi bwicanyi bukabije

1506493_621149355359_2354328462808573055_nBosco Mutarambirwa: (umunyarwanda ukurikiranira hafi politiki y'u Rwanda) yagize ati:

Biriya byo gufunga abantu basanzwe bakomeye mu butegetsi bwa FPR bizihutisha inzira yo gukuraho ingoma ya Kagame. Abari bakiri muri FPR bishuka ko Kagame azahinduka akaba muzima baragenda bakurayo amaso. Mu bari hanze y'u Rwanda bagitinya kugira ikibi bavuga banenga ubutegetsi, hari ababiterwa no kuvuga ngo baranga gushyira bene wabo bari mu Rwanda mu byago. Nuko bagacisha make, ari nabyo Kagame aba ashaka. Bamaze ariko kubona ko bavuga, batavuga, ni hahandi Kagame azafunga bene wabo kubera insecurity yo guhora akeka amababa umuntu wese ushatse kumwereka inzira nyayo yo kuyobora abaturage.

claude MugenziRené Claude Mugenzi: (impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu) yagize ati:

Iki gikorwa kiragaragaza amacakubiri, n'ubwoba buri mu gisirikare cy'u Rwanda. Ibi ni ikibazo gikomeye, kuko bishobora kujyana ku gushyamirana, mu gisirikare, byatera umutekano muke , n'imirwano hagati yabo, yanagera mu baturage. Dukomeze tubihe amaso, tunasaba abaturage, kujya hamwe, bakarwanya icyabahungabanya.

MicomberoMajor Jean Marie Micombero: (ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Icya mbere ni gahunda nini yo gucecekesha abantu bose bashobora kuzabangamira gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga na mandat ya gatatu. Niyo mpamvu yatangiye akoresheje inzego z'iperereza ze kwica no kunyereza abaturage basanzwe ku buryo bageze aho batanashobora gutinyuka kuvuga ababo babuze  cyangwa ngo barege ababiciye. Muri iyo gahunda, arakanga akanatera ubwoba abakada ba kera barizwi kuva kera muri FPR nka ba Mary Baine, Lt Col Rose Kabuye n'abandi kugirango batazamubangamira kuri mandat ya gatatu dore ko bazwiho kudatinya kuvuga icyo batekereza. Ni muri urwo rwego anibasira abasirikare adasize  bene wabo ba hafi nka Brig Gen Rusagara, abari bakomeye banari ku ibere nka Colonel Tom Byabagamba n'abandi akanakura mu gisirikare abandi nta mpamvu ifatika n'ibindi. Ni ubutumwa atanga ngo yerekane ko nihagira uvuga ko azaba nkabo. Ibindi ni urwitwazo: kugambana, guta umurongo n'ibindi. Icya kabiri ni uko gufata gukubita no gufunga umusirikare we ntacyo bivuze kuri Kagame

gatsimbaziNelson Gatsimbazi: (umunyamakuru w'umunyarwanda wahungiye muri Sweden) yagize ati:

Ririya fungwa ntabwo rivugwa ku basirikare gusa nk'uko mubizi kuko n'abasiviri barafungwa uko bwije n'uko bukeye. Gusa iriya ni inkundura yo gutegura manda ya gatatu kuko Kagame afite ubwoba kandi akaba agomba gukora uko ashoboye kose kugirango ugize icyo avuga cyose kigaragaza kunenga ugushaka kwiyamamariza manda ya 3 afungwa cyangwa akanicwa. Biriya rero byo gufunga bariya basirikare, ni kimwe mu bikorwa byo gutera ubwoba abanyarwanda nk'uko bisanzwe. Gusa na none nkaba njyewe nibaza impamvu yatuma abajenerali bose buzuye kiriya gihugu bemera gufungwa no gufungurwa nk'inzugi. Ese ubugenerali bwabo ni ubuhe? Ntaho ndabona perezida apfa gufunga abajenerali uko yishakiye nk'uko abo mu Rwanda bafungwa. Wenda umujenerali umwe ashobora gufungwa mu bindi bihugu, ariko ntaho biraba ko abajenerali bafungwa ku bwinshi nko mu gihugu cyacu. Abasirikare rero ntibakwiye kwemera ko bafungwa kuriya kuko ni agasuzuguro no gutesha agaciro amagarade yabo kuko iyo bafunzwe kuriya, nta gaciro baba bagifite imbere y'abaturage.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Support Our Work Now !

Africa Realities Media is independent. Your support helps us expose injustice, challenge silence and produce evidence-based analysis on Africa and the Great Lakes Region.

Recent Posts

Show more
Africa Realities Media offre un espace aux écrivains, chercheurs, experts, activistes, voix communautaires, militants, analystes et personnes ayant une expérience vécue qui souhaitent contribuer à des contenus réfléchis, responsables et courageux sur les changements nécessaires dans la région des Grands Lacs, ainsi que sur les réalités politiques, économiques, culturelles et sociales africaines souvent ignorées, minimisées ou mal représentées. Nos articles et vidéos visent à ouvrir le débat, renforcer la sensibilisation, encourager la pensée critique et favoriser une réflexion plus profonde sur les réalités vécues par les populations africaines. Nous voulons aider les peuples de la région des Grands Lacs à mieux comprendre leurs droits, notamment leurs droits humains, leur droit au développement, leur droit à la dignité, à la sécurité, au bien-être et à une vie meilleure. À travers nos contenus, nous cherchons également à rappeler aux décideurs, aux institutions publiques, aux acteurs régionaux et internationaux, ainsi qu’aux responsables politiques, leur devoir de transparence, de responsabilité et de redevabilité envers les populations qu’ils prétendent servir. Notre objectif est de contribuer à une culture de vérité, de justice, de participation citoyenne et de protection égale pour tous les peuples africains.

Why We Exist

Many abuses facing African people are committed by African states, ruling elites, armed groups, military forces and security services. But these abuses are often sustained by international silence, Western lobbying, trade interests, migration deals, mineral access, diplomatic partnerships and unequal global accountability. Africa Realities Media exposes that system.

Lived Experience Matters

Survivors, displaced communities, refugees, families affected by repression, journalists, activists, women, young people and diaspora voices are not passive subjects. They are knowledge holders. Their experiences must shape policy, advocacy, journalism and public debate. The people closest to injustice are often closest to the solutions.

Our Principle

Africa Realities Media is rooted in one principle: African lives deserve equal truth, equal justice and equal protection.

Popular Posts

THE BATTLE OF RUBAYA: Rwanda's War for Minerals Exposed

T he FDLR Pretext Collapses Under the Weight of Documented Plunder   Introduction: A Battle That Tells the Truth When Rwandan-backed RDF/M23 forces fought with extraordinary ferocity to seize and hold Rubaya — a remote mining town in North Kivu, eastern Democratic Republic of Congo — the stated justification was security. Kigali's consistent public line has been that its military presence in the DRC is a response to the threat posed by the Forces Democratiques de Liberation du Rwanda (FDLR), an armed group whose leaders include individuals linked to the 1994 genocide against the Tutsi. This narrative has been accepted, qualified, or left insufficiently challenged by Western governments and multilateral institutions for over a decade. The Battle of Rubaya strips that narrative bare. What unfolded in Rubaya was not a counter-insurgency operation against genocidal remnants. It was a sustained military campaign — reinforced by the Rwanda Defence Forces (RDF), prosecuted at sign...

Rwanda’s Major John Sengati assassinated in Gitarama, Rwanda

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/rwandas-major-john-sengati-assassinated-in-gitarama-rwanda/ Rwanda's Major John Sengati assassinated in Gitarama, Rwanda May 12, 2013  by  Rwema IT Webmaster   Leave a Comment By: Jennifer Fierberg Rwandans are saddened by the death of Major John Sengati who was assassinated in Gitarama (appx 50km from Kigali) on May 10th, 2013. John Sengati was a retired Major, and ADC to Gen. Kayumba Nyamwasa from 1993 to 2001. After Gen Kayumba went to UK to further his studies, Major John Sengati was appointed Commanding Officer (C.O.) of Garrison Force that was in charge of the security to VIPs under the Ministry of Defense. Around 2007, he went to study at Kigali Institute of Technology (KIST) while he was still an active member of the RDF. According to local  reports , in 2009 Major Sengati's land was redistributed in Karama to local residents. Around 2010 he was forced to retire from the army, because he was considered to be loyal and ...

Desperate Kagame: Where Does He Go From Here—and What Comes Next?

  How Paul Kagame Uses Diplomats' "Bury Your Head in the Sand" Strategy as a Green Light to Continue Rwanda's War in the DRC Africa Realities Media   |   17 July 2026 The purpose of this article is to expose a deliberate and systematic strategy: Paul Kagame's years-long practice of creating events — diplomatic dinners, RPF party meetings, genocide commemorations, international business forums and RPF Bureau Politique addresses — to which he invites foreign ambassadors and the world's business and political elite for one purpose: to explain, justify, and defend Rwanda's military invasion of the Democratic Republic of Congo. Everybody who follows this region knows the strategy now. The same narrative. The same arguments. The same defiance. At one event he tells the Trump Administration to go to hell. At the next he says those sanctioning him will leave power and he will remain. At the RPF Bureau Politique of 17 July 2026, he tells ambassadors that the on...

The Kagame Myth: Western Power, Private Jets and Rwanda’s Controlled Reality

  ANALYSIS AND INVESTIGATION Introduction: The Myth and the Man Behind the Myth There is a version of Paul Kagame that exists in the conference halls of Davos, in the pages of Western magazines, in private hotel meetings in London, Paris and Washington, and on the sleeves of European football shirts. In this version, Kagame is a visionary. A builder. A disciplined African moderniser. A leader who pulled a broken country from the ashes of genocide and turned it into what admirers often call the “Singapore of Africa”. In this version, Rwanda is clean, efficient, safe, investment-friendly and orderly. Kagame is presented as the African leader the West wants to believe in: controlled, polished, pro-market, security-focused and comfortable in elite Western spaces. Then there is the Rwanda that many Rwandans, exiles, journalists, opposition figures and human rights organisations describe. In this Rwanda, YouTubers and online commentators are jailed for what they say. Critics die in custo...

The FDLR Myth: How Rwanda Weaponises a Diminished Threat to Justify Occupation

The FDLR Myth: How Rwanda Weaponises a Diminished Threat to Justify Occupation Investigation Exposes Contradictions in Rwanda's Security Narrative For over a decade, Rwanda has justified its military presence in eastern Democratic Republic of Congo by citing threats from the FDLR, a Hutu militia group linked to the 1994 genocide. But an investigation into FDLR's actual capabilities, Rwanda's military operations, and patterns of violence reveals a narrative that does not match reality. The FDLR threat, whilst real, has been systematically exaggerated and manipulated to justify objectives that have nothing to do with the militia group. Introduction The Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) occupies a central position in Rwanda's justification for military intervention in eastern Democratic Republic of Congo. For more than two decades, Rwandan authorities have portrayed the militia group as an existential threat requiring sustaine...

[RwandaLibre] Re: *DHR* A qui François Hollande téléphone-t-il? Et qui reçoit-il à l'Elysée?

  Ndabona mu bo Francois Hollande avugana n'abo Kagame wenyine niwe utarimo. Nimwisomere namwe:  http://www.slate.fr/story/90909/hollande-telephone-politique-etrangere#xtor=RSS-2 From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com> Sent: Tuesday, 12 August 2014, 21:08 Subject: *DHR* A qui François Hollande téléphone-t-il? Et qui reçoit-il à l'Elysée?   A qui François Hollande téléphone-t-il? Et qui reçoit-il à l'Elysée? [VISUALISATION]   http://www.slate.fr/story/90909/hollande-telephone-politique-etrangere#xtor=RSS-2 Envoyé par : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> ...

The Aggressor’s Complaint: Why Rwanda’s “Biased” US Sanctions Argument Echoes Russia

Kigali wants Washington to punish Congo too. But a ceasefire that leaves the occupier in place is not peace; it is occupation without noise. African lives are not worth less. African deaths are not normal. Western interests must never become a licence to kill African people. Introduction: A Familiar Complaint On 29 June 2026, Rwanda’s Minister of Foreign Affairs, Olivier Nduhungirehe, sat before the cameras of France 24 and declared that his country was “disappointed by the increasingly biased US mediation” in the conflict with the Democratic Republic of Congo. He asked why sanctions had targeted only Rwanda. He called the measures unfair, one-sided and counterproductive. Weeks earlier, President Paul Kagame had told Jeune Afrique that sanctions and threats were insults thrown at Rwanda, and accused Washington of exerting heavy pressure on Rwanda while treating the DRC more delicately. The grievance sounds reasonable until you remember where you have heard it before. Since 2022, the Kr...

The Empire of Kagame’s Global Friends: The Powerful Network Behind His International Protection

This article identifies the central obstacle to accountability for Paul Kagame’s actions in Rwanda and the Great Lakes region: the powerful global network of political leaders, former presidents, diplomats, philanthropists, religious figures, businesspeople, international institutions, sporting organisations, advisers and paid lobbyists that has promoted, legitimised, defended and protected him for three decades. This is a problem-identification article. It asks why Kagame has remained internationally influential and protected despite serious and extensively documented allegations concerning Rwanda’s military actions in the Democratic Republic of Congo, political repression, extraterritorial operations, mineral exploitation and the treatment of political opponents, journalists and critics. The answer is that Kagame has built an international network that gives him political access, diplomatic protection, commercial partnerships, institutional legitimacy, favourable media coverage, ...

Kagame’s Global Protection Network: Lobbying, Silence and Western Complicity: From 1990 to 2026.

Kagame’s Global Protection Network: Lobbying, Silence and Western Complicity: From 1990 to  2026.     More at:  https://www.africarealities. com/2026/07/the-empire-of- kagames-global-friends.html

French State-Sponsored Racism Without Limits Against the Hutu in France.

French State-Sponsored Racism Without Limits Against the Hutu in France France does not simply remember the Rwanda genocide. It owns it. For three decades, the French state has sponsored and enforced a racist political order — criminalising Hutu identity, silencing African expertise, enforcing a one-sided judicial record and reproducing the same ethnic hierarchy Belgium imposed on Rwanda under colonialism. This is not a failure of memory. It is state-sponsored racism without limits, dressed in the language of historical accountability. African lives are not worth less. African deaths are not normal. Western interests must never become a licence to kill African people. Introduction: Racism as Policy The genocide against the Tutsi in Rwanda was real. Between April and July 1994, following an invasion of Rwanda launched by the RPF from Uganda on 1 October 1990, initially under the command of Major-General Fred Rwigyema and subsequently led by Paul Kagame after Rwigyema was killed ...

Why Africa Realities Media Is Different

Africa Realities Media speaks to Africa and to the developed world. Many abuses facing African people are committed by African states and ruling elites, but they are often protected by international silence, lobbying, public relations, trade interests, migration deals and unequal global accountability. While governments pay lobbyists to present a good image abroad, ordinary African people continue to face violence, hunger, disease, poverty, repression and exclusion. We challenge the normalisation of African suffering and demand equal truth, equal justice and equal protection.

Pourquoi Africa Realities Media est différent?

Africa Realities Media s’adresse à l’Afrique et au monde développé. De nombreux abus subis par les peuples africains sont commis par des États africains et des élites dirigeantes, mais ils sont souvent protégés par le silence international, le lobbying, les relations publiques, les intérêts commerciaux, les accords migratoires et une responsabilité mondiale inégale. Tandis que des gouvernements paient des lobbyistes pour présenter une bonne image à l’étranger, des Africains ordinaires continuent de faire face à la violence, à la faim, aux maladies, à la pauvreté, à la répression et à l’exclusion. Nous contestons la normalisation de la souffrance africaine et exigeons une vérité égale, une justice égale et une protection égale.

BBC News

Policy and Systems Change

Our work is designed to trigger debate, discomfort and action. We do not only expose injustice; we work for policy and systems change. We want governments and institutions to address the root causes of inequality, disadvantage, discrimination, exclusion and barriers affecting African people. We believe lasting change must be shaped by people with lived experience.

Exposing Injustice in Africa

Africa Realities Media is an independent African accountability platform based in London. We report, analyse and challenge the systems that shape African suffering, silence African victims and protect abusive power. We are not here to repeat diplomatic language. We are here to ask the questions that are often avoided: why are African deaths treated as normal? Why are African victims given less urgency? Why are governments that imprison, exclude, displace or kill their own people protected when they serve powerful international interests?

Africanews

Africa Realities Media gives space to writers, researchers, experts, activists, community voices, campaigners, analysts and people with lived experience who want to contribute thoughtful, responsible and courageous content about the changes needed in the region, as well as the political, economic, cultural and social African realities that are often ignored, minimised or misrepresented. Our articles and videos aim to encourage debate, raise awareness, stimulate critical thinking and support reflection. We seek to help people in the Great Lakes Region understand their rights to human rights, development and wellbeing, while also encouraging decision-makers to be more transparent, responsive and accountable.

Recent Posts

Appel à contributions

Sensibilisez le public aux causes qui vous tiennent à cœur. Prenez part au changement que vous souhaitez voir émerger. Aidez à combattre l'injustice partout où elle se manifeste.

Africa Realities Media accueille des articles originaux, analyses, tribunes, réflexions communautaires et commentaires fondés sur des faits concernant la région des Grands Lacs africains, ainsi que les questions liées à la justice, aux droits humains, à la gouvernance, aux conflits, à la paix, aux réfugiés, aux ressources naturelles et à la responsabilité publique en Afrique.

Nous accueillons également les annonces concernant de nouvelles ou d'anciennes publications liées à nos domaines d'intérêt. Vous pouvez annoncer gratuitement votre publication, notamment un livre, un rapport, une étude, un article académique ou tout autre travail pertinent.

Les articles doivent être rédigés en anglais ou en français et ne doivent pas dépasser 1 500 mots.

Veuillez inclure le nom complet de l'auteur, qui sera publié avec l'article s'il est accepté.

Avant de soumettre votre article, veuillez d'abord lire nos pages du site web afin de vérifier si votre article correspond à nos priorités éditoriales, à nos thèmes et à nos domaines d'intérêt.

Si vous avez un article, un commentaire ou une annonce de publication à partager avec un public plus large, veuillez l'envoyer par email à :

africarealitiesmedia@gmail.com

Nous étudierons la possibilité de publier gratuitement les articles et annonces de publications appropriés s'ils répondent à nos critères éditoriaux, notamment la pertinence, la clarté, l'originalité, l'intérêt public, le respect des communautés concernées et l'utilisation responsable des informations et des preuves.

Les articles sont publiés tels qu'ils sont soumis s'ils répondent à nos critères et à notre politique éditoriale. Nous ne procédons pas à une modification supplémentaire de votre article avant sa publication.