Skip to main content

[RwandaLibre] RWANDA-TANZANIYA: MINISTRY WUBUBANYI NAMAHANGA WA TANZANIA BERNARD MEMBE YAMAGANYE DEPITE EZEKIA WENJE USHIGIKIRA CYANE LETA YA PAUL KAGAME

 


RWANDA-TANZANIYA: MINISTRY WUBUBANYI NAMAHANGA WA TANZANIA BERNARD MEMBE YAMAGANYE DEPITE EZEKIA WENJE USHIGIKIRA CYANE LETA YA PAUL KAGAME

Ikibazo cy'umubano hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, gikomeje kugaruka mu binyamakuru byo muri Tanzaniya, ndetse n'abanyapoltiki ba Tanzaniya batangiye kubijyaho impaka mu ntekonshingamategeko mu mugi wa Dodoma. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha TBC (Tanzania Broacasting cooperation), Radiyo Televisiyo ya Tanzaniya, aravuga ko tariki ya 27-05-2014, ministre w'ububanyi n'amahanga, bwana Bernard Membe, bwa mbere yemeje ko abarwanyi b'umutwe wa M23 ari abanyarwanda bari bateye RDC.
BERNARD MEMBE
Bernard Membe, ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya. Aya magambo bwana Bernard Membe yayavugiye mu ntekonshingamategeko, igihe yarimo atangariza abadepite ingengo y'imari ya ministeri ye. Yavuze ko leta ye ifite ibimenyetso ko abarwanyi ba M23 ari abanyarwanda, anongeraho ko atari Tanzaniya ibyemeza gusa, ko ahubwo na raporo ya ONU ari ko yabyemeje.
Aha rero yagarutse no ku kibazo cy'umubano w'u Rwanda n'igihugu cye cya Tanzaniya umaze iminsi urimo igitotsi. Ministre Membe yabwiye abadepite ko magingo aya uyu mubano ukomeje kumera nabi. Twabibutsa ko umubano wa Tanzaniya n'u Rwanda watangiye kuzamo igitotsi, igihe umwaka ushize, perezida Jakaya kikwete yatangaga icyifuzo ko leta y'u Rwanda yashyikirana na FDLR, kugira ngo amahoro arambye agaruke mu karere k'ibiyaga bigari.
Umudepite witwa Wenje wo muri opozisiyo wamye yamagana iki cyifuzo cya perezida Kikwete, yongeye kubigaragaza imbere ya ministre Bernard Membe, aho yavuze ko Kikwete atari umuvugizi wa opozisiyo. Yanakomeje avuga ko kuba ministre Membe yemeje ko abarwanyi ba M23 ari abanyarwanda, ari ukwenyegeza umuriro w'urwango. Ibi uyu mudepite yavuze ministre Membe nawe yabigarutseho avuga ko byamubabaje kubona umudepite agera aho asuzugura perezida, ahubwo agasa n'ushyigikiye u Rwanda.
Uyu mudepite ariko ntiyihanganiwe na bagenzi be, kubera ko visi perezida w'intekonshingamategeko yahise afata ijambo aramwihanangiriza agira ati: « abadepite baharanira inyungu z'ibihugu by'abaturanyi hano mu nteko si abo kwizerwa, kubera ko kurwanya icyifuzo cya perezida cyo gushaka igisubizo cy'intambara ziri mu karere ari ukumusuzugura no kugayisha leta ya Tanzaniya ».
Visi perezida w'inteko yakomeje agira ati: » nanjye nkeka ko uyu mudepite agomba gukurikiranwa bya hafi, kubera ko uku kwigumura kwe kubangamiye umutekano wa Tanzaniya ». Nkuko twabibabwiye haruguru aya ni amakuru dukesha TBC mu makuru yatambutse kuri televisiyo tariki ya 27-05-2014, SAA 18:00, mucyo bita « TBC KARIBU SAA 18:00« .
DEPITE EZEKIAH WENJE
Ubu abantu benshi baracyari kwibaza icyaba cyatumye ministre w'ububanyi n'amahanga, avuga ariya magambo ku byerekeye M23. Hari abakeka ko ari ukubera ibibazo by'umwuka mubi uri mu mubano w'u Rwanda na Tanzaniya. Twabibutsa ko Tanzaniya yohereje ingabo zo kubahiriza amahoro mu burasirazuba bwa RDC zikorera mu mutwe wa ONU, MONUSCO, zikaba zaragize uruhare runini mu kwirukana umutwe wa M23 washwaga n'u Rwanda ku butaka bwa RDC. Musome iyi nkuru iri hasi nayo irerekana ko M23 ari u Rwanda kandi ko intambara itarangiye:

No comments:

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

OIF : Louise Mushikiwabo, une candidature embarrassante pour un troisième mandat de trop

C'était en novembre 2025, à Kigali. En marge de la 46e Conférence ministérielle de la Francophonie, Louise Mushikiwabo prenait la parole avec l'assurance de celle qui n'a rien à craindre : de nombreux pays, affirmait-elle, lui avaient demandé de se représenter. Spontanément. Naturellement. Unanimement presque. Sauf que les faits racontent une tout autre histoire. L'annonce qui ne devait pas avoir lieu si tôt Novembre 2025. Le Centre de Conventions de Kigali accueille plus de 400 délégués des 90 États membres de l'Organisation internationale de la Francophonie. Le thème officiel porte sur les femmes et l'égalité des genres, trente ans après Pékin. Mais en marge des séances plénières, c'est une autre affaire qui agite les couloirs : Louise Mushikiwabo vient d'annoncer qu'elle souhaite briguer un troisième mandat. L'annonce est prématurée. Délibérément. Les candidatures ne ferment qu'en avril 2026. Aucun autre pays n'a encore ...

Pourquoi les sanctions américaines ne fonctionnent pas contre le Rwanda

Pourquoi Paul Kagame a ignoré les sanctions américaines et la Résolution 2773 du Conseil de sécurité de l'ONU Entre février 2025 et mars 2026, le Trésor américain a imposé deux séries de sanctions ciblant directement la machine de guerre du Rwanda dans l'est du Congo : d'abord James Kabarebe, ministre d'État rwandais et principal intermédiaire du régime auprès du M23, puis les Forces de défense rwandaises en tant qu'entité, ainsi que quatre de leurs hauts responsables. Chacun des individus sanctionnés est demeuré en poste. Les FDR ne se sont pas retirées. Cette analyse examine pourquoi les mesures de Washington n'ont pas modifié la conduite du Rwanda — et pourquoi, selon les propres mots de Kagame, elles sont rejetées comme l'œuvre des « simplement stupides ».     Introduction : des sanctions sans conséquence La campagne de sanctions de Washington contre les opérations militaires du Rwanda dans l'est du Congo s'...

Paul Kagame: “We refuse to remove defensive measures"

Paul Kagame Refuses to Implement the Washington Accords and UN Security Council Resolution 2773: Analysis and Implications In an exclusive interview published on 3 April 2026, President Paul Kagame of Rwanda openly confirmed that Rwandan forces are deployed in eastern Democratic Republic of the Congo, rejected calls for their withdrawal, dismissed US sanctions as illegitimate, and signalled clear satisfaction with the current military status quo. This briefing examines what Kagame said, what his remarks mean for the Washington Accords, and what concrete steps the United States must now take if it wishes to restore credibility to its diplomacy in the Great Lakes region. Introduction: A Confession Wrapped in Grievance The interview, conducted by François Soudan and published in Jeune Afrique on 3 April 2026, is one of the most candid public statements Paul Kagame has made on Rwanda's military role in the DRC. Its significance does not lie in revealing something previously unknown. Th...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute